Uko wahagera

Amerika: Perezida Biden Aragaragariza Abaturage Uko Igihugu Gihagaze


Perezida Joe Biden w'Amerika ubwo yagezaga Ijambo ryerekana uko igihugu gihagaze bwa mbere. Hari taliki 1/3/2022 i Washington.
Perezida Joe Biden w'Amerika ubwo yagezaga Ijambo ryerekana uko igihugu gihagaze bwa mbere. Hari taliki 1/3/2022 i Washington.

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika uyu munsi arageza ku Banyamerika ijambo ngarukamwaka rivuga k’uko igihugu gihagaze.

Byitezwe ko perezida Joe Biden aza kugaragaza ibyo guverinoma ye yakoze mu kuzahura ubukungu bw’igihugu mu rwego rwo kugaragaza ko agishoboye kugiteza imbere bityo akwiriye kongera gutorerwa kukiyobora.

Imyaka ibiri ishize abashije gukura Amerika mu bihe by’icyorezo cya Covid 19, kurangiza intambara yari imaze imyaka 20 muri Afuganistani, uko igihugu cyitwaye mu kibazo cy’intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine n’uburyo yitwara mu bibazo bikomeye bya politike y’Amerika. Biden arumva afite byinshi byo kwishimira.

Mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Capitol) araba ari imbere y’abategetsi bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Amerika ariko iryo jambo rirahita uko ryakabaye kuri televiziyo zo muri Amerika.

Kimwe mu bimuteye akanyamuneza n’uko ubukungu bw’igihugu bwazahutse nyuma y’icyorezo cya Covid 19 ubu umubare w’abadafite akazi ukaba uri ku rugero rwo hasi ugereranije n’imyaka 50 ishize.

Gusa iraswa ry’ikibalo cy’Ubushinwa, Amerika iheruka guturikiriza mu kirere cyayo yemeza ko gikoreshwa mu kuyineka, ryateye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kuri ubu butegetsi bwa perezida Biden.

Ubushinwa bwavugaga ko gikoreshwa mu gutanga amakuru arebana n’ibyiteganyagihe ariko Amerika ikemeza ko gikoranywe ikoranabuhanga ryo kuyineka.

Hari kandi n’ibibazo by’imbere mu gihugu: nyuma y’uko ibipimo by’uburyo abantu babona amatora azagenda bagaragaje inshuro ebyiri zose ko abarenga 50 ku ijana by’abazatora badashaka Biden. Muri abo harimo n’abo mu ishyaka rye ry’Abademokrate.

Biden ni we perezida w’Amerika wagiye ku butegetsi akuze kuruta abamubanjirije bose. Ubu arashaka manda ya kabiri mu mwaka utaha.

Uruhande rw’Abarepubulikani na rwo ruraza kuba rumuteze amatwi ruteganya gukoresha ubwiganze bwarwo mu nteko mu gutambamira imwe mu mishinga ye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG