Uko wahagera

Pervez Musharraf Yahoze ari Prezida wa Pakistani Yashengeye


MUSHARRAF
MUSHARRAF

Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistani, yitabye Imana uyu munsi ku cyumweru, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe, mu bitaro by’i Dubai. Yari amaze imyaka mu buhungiro.

Igisikare cya Pakistani na konsula y’iki gihugu muri Emira ziyunze z’abarabu, batangaje urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’ingabo. Yari afite imyaka 79. Musharraf yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2008.

Shazia Siraj, umuvugizi wa konsula ya Pakistani i Dubai, akaba n’umuvugizi w’Ambasade y’i Abu Dhabi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters, ati: “Ndahamya ko yitabye Imana muri iki gitondo”.

Minisitiri w’intebe, Shehbaz Sharif, Perezida Arif Alvi n’abakuru b’ingabo ba Pakistani, ab’amarine n’ib’ingabo zirwanira mu kirere, buri ruhande rwatanze ubutumwa bw’akababaro ku rupfu rwa Musharraf.

Hazakorwa urugendo rudasanzwe rw’indege izavana umurambo we i Dubai ejo kuwa mbere, iwujyane muri Pakistani, aho azashyingurwa nk’uko byatangajwe na televisiyo Geo News.

Uwahoze ari umujeneri w’inyenyeri enye, wafashe ubutegetsi muri kudeta izira amaraso mu 1999, yabonye ubukungu buzamuka vuba kandi yagerageje gucengeza umuco wo kubana mu bwisanzure, mu gihugu kigendera ku matwara kiyisilamu.

Musharraf yemerewe kwurira indege yamujyanye mu mahanga kwivuza, mu gihe yari ahanganye n’ibyaha by’ubugambanyi muri Pakistani. Yaherukaga gufata indege yamujyanye i Dubai, mu 2016. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG