Uko wahagera

Tuniziya: Abaturage Ntibitabiriye Amatora y'Abadepite Uko Bikwiriye


Abaturage bake baje ku biro by'itora
Abaturage bake baje ku biro by'itora

Muri Tuniziya amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yo mu cyiciro cya kabiri yitabiriwe n’ababarirwa kuri 11 ku ijana ugereranije n’abitabiriye ayo mu cyiciro cya mbere mu kwezi gushize.

Abanenga umukuru w’icyo gihugu baravuga ko ibyo bigaragaza ko ibyo avuga ko ashyigikiwe na rubanda, mu nkundura y’impinduramatwara muri politike nta shingiro bifite.

Abagize amashyaka ya politike ntibitabiriye aya matora. Abenshi mu bagaragaye ni abiyamamaza ku giti cyabo.

Komisiyo ishinzwe amatora muri icyo gihugu yatangaje ko saa tanu za mu gitondo kuri iki cyumweru ababarirwa kuri 4.7 ku ijana gusa by’abateganijwe gutora ari bo bari bamaze kugera ku biro by’itora byari bimaze amasaha atatu bifunguye.

Mu matora aheruka yo mu kwezi gushize isaa 10:00 za mu gitondo hari hamaze kugera abagera kuri 3 ku ijana by’abateganijwe gutora.

Umunyamakuru w’ibirio ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wari aho ayo matora yabereye aravuga ko yamaze iminota 20 kuva itora ritangiye nta muntu n’umwe arabona aza gutora.

Perezida Kais Saied yasheshe inteko ishinga amategeko yari isanzweho mu 2021 ashyiraho inshya ahanini idafite ijambo muri gahunda y’ubutegetsi bwe.

Abamunenga bavuga ko yasenye inzego za demokarasi igihugu cyari cyashyizeho nyuma ya revolusiyo yabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011. Iyo yabaye imbarutso y’inkundura y’impinduramatwara muri demokarasi mu bihugu by’Abarabu.

Abamunenga bakerensheje amatora yabaye mu kwezi gushize bavuga ko ubuke bw’abatora bwerekana ko adashyigikiwe na rubanda.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG