Uko wahagera

Abana 13 Barashimuswe muri Kongo


Ikarata ya Kongo
Ikarata ya Kongo

Abana 13 barashimuswe muri iyi minsi mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Mu itangazo yashyize ahagaragara, UNICEF (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bibazo by’abana) ivuga ko ari abahungu b’ingimbi 11 n’abakobwa b’abangavu babiri. Bari hagati y’imyaka y’amavuko 12 na 14.

Bashimuswe mu ijoro ryo ku cyumweru (tariki ya 22 y’uku kwezi) rishyira kuwa mbere ushize, mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu wa Makungwe, nko muri kilometero 26 uvuye mu mujyi wa Butembo.

Umutwe wa Leta ya Kisilamu, uhagarariwe n’inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Kongo, watangaje ko ari wo wakoze icyo gitero.

UNICEF iracyamaganira kure, igasaba ko aba bana barekurwa bidatinze kandi nta mananiza. Iributsa ko abana batagomba gukoreshwa no kuba ibitambo mu bihe by’intambara, kandi ko ubirenzeho aba ahonyoye amategeko mpuzamahanga abarengera.

Usibye aba bana 13 bashimuswe, abandi barindwi, bari hagati y’imyaka 9 na 12, batatanye n’ababyeyi babo. UNICEF n’abafatanyabikorwa bayo barabatoye. Barimo barabitaho, ari ko inashakisha ababo.

Igitero cya Makungwe cyahitanye kandi abantu 24, barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 13. Ingo zarasahuwe, ziratwikwa. Abandi baturage barahunze, nk’uko UNICEF ibivuga. (AFP/VOA Afrique)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG