Uko wahagera

Janet Yellen Arasoza Uruzinduko muri Afurika


Minisitiri w’imari wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen muri Senegali

Minisitiri w’imari wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, yavuze ko yaganiriye ku bihano ku gihugu cy’Uburusiya, muri buri gihugu yasuye, mu ruzinduko yagiriraga muri Afurika.

Janet Yellen yavuze ko yaganiriye ku bihano mu rwego rw’ubukungu ku bijyanye n’uko Uburusiya bwavogereye Ukraine. Kandi ko yari afite icyizere ko amasezerano ataha ku bijyanye n’igiciro ntarengwa cya lisansi, kizaba cyumvikanyweho mu bihe bya vuba.

Yavuze ko ibihano biri ku Burusiya, babifata batajenjetse. Kandi ko habaye kubirengaho, haba ku ruhande rw’abanyemari cyangwa urwa guverinema, Amerika yasubiza vuba na bwangu kandi yihanukiriye.

Uwo muyobozi yapfunditse uruzinduko yagiriraga mu bihugu bitatu ku mugabane w’Afurika. Rwari rugamije gushimangira umubano w’Amerika n’uyu mugabane mu by’ubukungu, no guhindura uburyo ubushinwa bumaze igihe kirekire bugaragara cyane mu buhahirane no mu bijyanye n’inguzanyo mu bihugu byinshi by’Afurika. Minisitiri Yellen yaniboneye bimwe mu bibazo abanyafurika y’epfo bahura nabyo buri munsi, kubera itakatwa ry’umuriro rimaze imyaka irenga icumi riba mu gihugu.

Intumwa yari ayoboye ziboneye uko umuriro ukatwa, mw’ihoteri bari bacumbitsemo i Pretoria kandi hashize igihe kitari gito, baganira n’abayobozi b’Afurika y’epfo n’abo mu rwego rw’imari, ibijyanye ibibazo bijyanye n’ingufu. N’ubwo ariko hari ibibazo bijyana nabyo, Minisitiri Yellen avuga ko yanabonye

icyizere nyanyo, ubushake ndetse n’amahirwe, amasosiyeti y’Amerika yabonye muri Afurika y’epfo. (Reuters )

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG