Uko wahagera

Ubumwe bw’Uburayi Burashaka Gusubiza Abandi Bantu muri Afurika


Bamwe mu bimukira bagerageza gushika ku mugabane wa Buraya baciye mu mabahari
Bamwe mu bimukira bagerageza gushika ku mugabane wa Buraya baciye mu mabahari

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi urashaka gusubiza abandi bantu muri Afurika, mu Burasirazuba bwo hagati no muri Aziya. Abaminisitiri bashinzwe abimukira mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, baraterana kuri uyu wa kane baganire ku nzitizi zijyanye na viza, banarebe uburyo bwo kurushaho guhuza ibikorwa imbere mu bihugu bigize uwo muryango. Bityo bazabashe gusubiza abandi bantu badafite byangombwa by’ubuhunzi mu Burayi, mu bihugu byabo, harimo na Iraki.

Imyaka itatu nyuma y’uko ibihugu 27 byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byumvikanye kuri izo nzitizi ku bihugu bifatwa nk’ibyananiwe kwitabira ubufatanye ngo bisubirane abantu babyo, Gambiya yonyine ni yo yahanwe ku mugaragaro. Harimo kuba abantu ba yo batagishobora kubona viza zibemerera kwinjira no gusohoka mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi incuro zirenze imwe. Ikindi bategereza viza igihe kirekire.

Komisiyo ishinzwe iyubahirizwa ry’ibikorwa muri uwo muryango yasabiye ingamba nk’izo, igihugu cya Iraki, Senegali na Bangladesh n’ubwo abayobozi babiri muri uyu muryango bavuze ko ubufatanye na Dhaka mu bijyanye no gusubirana abantu babo, bwivuguruye.

Ba minisitiri bateranye ibyumweru bibiri mbere y’uko abayobozi b’ibihugu 27 byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi bahurira i Buruseli mu Bubirigi, kugirango baganire ku kibazo cy’abimukira kandi binitezwe ko bahamagarira kwirukana abandi bantu.

Cyakora imbere muri uyu muryango, nta mikoro ahagije ahari kimwe n’uburyo bwo guhuza ibikorwa hagati y’inzego zitandukanye za guverinema, kugirango buri muntu wese udafite uburenganzira bwo kuhaguma, asubizwe iwabo neza cyangwa ku ngufu, nk’uko komisiyo y’uwo muryango ibivuga.

Abantu bagera mu 160,000 babashije kwambuka inyanja ya Mediterane mu 2022, nk’uko imibare ya ONU ibigaragaza. Iyo ni yo nzira ahanini, abantu bahunga intambara n’ubukene mu burasirazuba bwo hagati, Afurika no muri Aziya banyuramo. Mu Burayi hose, habaruwe miliyoni hafi 8 z’impunzi zaturutse muri Ukraine. Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG