Uko wahagera

Ministri w’Imari w’Amerika Yasuye Zambiya Avuga ku Bibazo by’Ubukungu


Ministri w'Imali w'Amerika, Janet Yellen, afashe ijambo mu muhango wo gufungura ishuli ryigisha iby'ubuvuzi muri Zambiya
Ministri w'Imali w'Amerika, Janet Yellen, afashe ijambo mu muhango wo gufungura ishuli ryigisha iby'ubuvuzi muri Zambiya

Minisitiri w’imari wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, yavuze ko ari ngombwa cyane gukememura ikibazo by’imyenda ya Zambiya.

Ubwo yari mu ruzinduko muri Zambiya, uyu munsi kuwa mbere, Yellen yavuze ko ari ngombwa kwita kuri iyo myenda y’iki gihugu. Anasanga hari byinshi byagerwaho nyuma y’ibiganiro bizira uburyarya, yagiranye mu cyumweru gishize n’abatanga inguzanyo b’Ubushinwa.

Uyu muyobozi yongeyeho ko imyenda ya Zambiya, imaze igihe ikururana hejuru y’ubukungu bwose b’igihugu kandi ko Ubushinwa bwabaye intambamyi yatumye icyo gihugu kitabasha gukemura ibibazo by’imyenda.

Cyakora yavuze ko yashimishijwe n’uko hari ibishobora kugerwaho mu bihe bya vuba, aho amariye kubonana n’abayobozi bo mu Bushinwa i Zurich, mu cyumweru gishize. Avuga ko byari ibiganiro byubaka, aho yasabye abo bayobozi b’Ubushinwa, ubufatanye mu kugerageza kubona igisubizo cyihuse ku kibazo cya Zambiya. Ministri Yellen yanavuze ko ari ngombwa cyane ko Zambiya ihangana n’ikibazo cya ruswa n’icy’uburenganzira bwa muntu kandi igashyiraho uburyo buteza imbere ishoramari n’ubuhahirane.

Yongeyeho ko byagize akamaro kanini ko Perezida Hakainde Hichilema, wagiye ku butegetsi mu kwezi kwa 8 umwaka wa 2021, yashyize ikibazo cya ruswa mu byo agomba kwitaho kandi hari bimwe yamaze kugeraho. Ariko akavuga ko ari ikintu gikeneye gukomeza kwitabwaho.

Yellen ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu ku mugabane w’Afurika. Muri Senegali yavuze ko intambara y’Uburusiya muri Ukraine yagize ingaruka zikomeye by’umwihariko ku banyafurika, ko yongere ibibazo by’ibura ry’ibiribwa kandi igateza ibibazo bijyanye n’ubukungu ku mugabane bitari ngombwa. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG