Uko wahagera

Zimwe mu Ndongozi za USA Buca Zigendera Afurika


Ministri w’imari w’Amerika, Janet Yellen, kumwe na prezida w'Amerika, bicaye imbere y'amabendera ya bimwe mu bihugu vya Afurika
Ministri w’imari w’Amerika, Janet Yellen, kumwe na prezida w'Amerika, bicaye imbere y'amabendera ya bimwe mu bihugu vya Afurika

Ministri w’imari w’Amerika, Janet Yellen, ejo kuwa gatanu azabimburira abayobozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu ngendo z’umwaka bazagirira muri Afurika.

Ministri Yellen azatangirira ku ndahiro ihamye y’ubufatanye n’ishoramari, ijisho rihanzwe ku mahirwe ajyanye n’ubukungu yatanzwe n’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika.

Mw’ijambo azageza ku banyemari i Dakar muri Senegali, Yellen azagaragaza icyerekezo kigamije gushimangira umubano hagati y’Amerika n’Afurika, nyuma y’imyaka mirongo, Ubushinwa nka mukeba w’Amerika, buri hose mu bijyanye n’inguzanyo hamwe n’ishoramari mu mpande zose z’uwo mugabane.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Yellen azagera muri Zambiya no muri Afurika y’epfo. Ruje nyuma y’inama ndende yagiranye kuwa kabiri na visi perezida w’Ubushinwa, Liu He i Zurich. Icyo gihe impande zombi zagaragaje ko bikenewe kurushaho gukorera hamwe mu bibazo byugarije isi muri rusange, nk’ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe hamwe n’iby’ibura ry’ibiribwa.

Uyu mutegetsi w’Amerika ashimangira ko umuhate wa Perezida Joe Biden n’abandi bayobozi b’Amerika, ugamije kurushaho gushimangira umubano igihugu gisangwanye n’Afurika. Ariko banagaragaza ibindi babona byasimbura, uburyo Ubushinwa butanga inguzanyo n’ibindi bijyanye n’amasoko. (Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG