Uko wahagera

Abanyabugeni b’Abagore mu Kurwanya Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe


Imwe mu ishusho ihari igaragaza umuntu ufite ibibazo
Imwe mu ishusho ihari igaragaza umuntu ufite ibibazo

Mu Rwanda, abanyabugeni b’abari n’abategarugori 10 batangije imurikabihangano rizazenguruka igihugu. Aba banyabugeni bari kumurika ibihangano bigaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo byitabweho bakanerekana na bimwe mu bisubizo by’ibi bibazo.

Imibare igaragazwa n’ibitaro by’indwara zo mu mutwe, CARAES, yerekana ko mu mwaka wa 2022 bakiriye abarwayi barenga gato 96,000, bakaba bariyongereyeho 29,6%. Ni ukuvuga ugereranyije n’umwaka wa 2021.

Akimanizanye Jemima, umwe mu bari n’abategarugori 10 bateguye imurikabihangano rigamije gutanga umusanzu mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, asobanura ko we na bagenzi be biyemeje gutanga ubutumwa bunyuze mu bihangano kugira ngo bagaragaze ishusho y’ukuri y’ibibazo by’indwara zo mu mutwe.

Igihangano cyerekana ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye umuntu agira
Igihangano cyerekana ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye umuntu agira

Iki gishushanyo cyerekana umubyeyi n’abana bavuye gutashya inkwi baganira, camuristwe na Mukundente Ingrid, umunyabugeni wibanda ku kwerekana uko ubuzima bwo mu cyaro buteye. Ni igihangano avuga ko kigamije kugaragaza akamaro ko kuganira mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Igihangano uko gukorana abantu baganira ku bibazo byabo bifasha mu kwirinda ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Igihangano uko gukorana abantu baganira ku bibazo byabo bifasha mu kwirinda ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

Imibare itangwa n’abateguye iri murikabihangano igaragaza ko rimaze kwitabirwa n’abantu barenga 300 mu gihe cy’icyumweru kimwe. David Kwizera, umunyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali ni umwe mu bo Radiyo Ijwi ry’Amerika yasanze muri iri murikabihangano. Avuga ko ibihangano yabonye byatuma umuntu ufite ibibazo abohoka.

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ivuga ko kubona abari n’abategarugori b’abanyabugeni bahitamo gukoresha impano yabo mu gutanga ubutumwa k’ubuzima bwo mu mutwe ari iby’agaciro kanini kuko ari uguteza imbere igihugu.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko bimwe mu bituma ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiyongera harimo kuba abantu badasobanukirwa neza n’uko ubuzima bw’umuntu buteye. Aho gufasha abahuye n’ibi bibazo, bamwe mu bantu bakabitiza ingufu mu mvugo zinyuranye. Kubera iyi mpamvu, iyi minisiteri isaba buri wese mu buryo ashoboye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG