Uko wahagera

Rwanda: Nyamasheke Barasabwa Kwimuka Nta Ngurane


Imwe mu mihana y'inyamasheke
Imwe mu mihana y'inyamasheke

Abagize imiryango isaga 150 yo mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda ntibavuga rumwe n’ubutegetsi ku mpamvu z’iyimurwa ryabo.

Ubutegetsi buvuga ko abo bagomba kuvanwa aho batuye mu rwego rwo kubarinda kwibasirwa n’ibiza. Icyakora iyo mpamvu aba baturage bakavuga ko idafashe kuko mu myaka bahamaze nta kiza cyigeze kihagaragara.

Abagize iyi miryango bavuga ko mu mezi y’ukwa Cumi n’ukwa 11 y’umwaka ushize wa 2022 ari bwo baremeshejwe inama n’inzego z’ubutegetsi zibamenyesha iby’iki cyemezo.

Abarebwa nacyo ni hafi abaturage bose b’umudugudu wa Kabuyaga wo mu murenge wa Kanjongo, hafi y’isantere y’ubucuruzi ya Kirambo. Abo bavuga ko inzego z’ubutegetsi zagiye zihindura imvugo ku byerekeranye n’impamvu y’uko kwimurwa.

Ubutaka aba baturage basabwa kwimukamo, ni ahantu bigaragara ko hamaze imyaka myinshi hatuwe. Mu bo Ijwi ry’Amerika twaganiriye nabo, harimo n’abamaze imyaka isaga 70 bahatuye. Abo, yaba impamvu yerekeranye n’ibiza, cyangwa iy’uko aho batuye haba ari mwa leta, zombi ntibazemeranyaho n’ubutegetsi.

Abatuye aha muri Kabuyaga bavuga ko mu ibarurwa, ubutaka bwabo bwaciwemo ibice bamwe bahabwa ibyangombwa byabwo, abandi ntibabihabwa. Mu gihe barimo gusabwa kwimuka nta kindi babanje kubaza, bagasanga uku kwaba ari ukunyagwa ibyabo.

Abo bagasaba inzego z’ubutegetsi guhagarika iki cyemezo cyo kubimura bukabarekera mu mitungo yabo, bitaba ibyo bagahabwa ingurane ikwiranye n’ibyabo bakajya gutura ahandi.

Ibibazo by’iyimurwa ritavugwaho rumwe hagati y’abaturage n’inzego z’ubutegetsi si umwihariko w’aha I Nyamasheke, ahubwo bikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda.

Iryamenyekanye cyane ni iry’abimuwe mu midugudu ya Kibiraro na Kangondo ho muri Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, bakajya gutuzwa mu mazu yubatswe n’umushoramari badahawe ingurane mu mafaranga bifuzaga.

Kuri aba ba Kabuyaga, mu gihe ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize bari bahawe nk’igihe ntarengwa ngo babe bahimutse kwarangiye nta kibaye, bari mu gihirahiro cy’ikizakurikiraho.

Inkuru ya Thémistocles Mutijima akorera Ijwi ry’Amerika mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Nyamasheke Barasabwa Kwimuka Nta Ngurane
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:55 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG