Uko wahagera

Uburusiya Bwemeza ko Bwafashe Umujyi wa Soledar


Zimwe mu ngabo z'Uburusiya mu Mujyi wa Soledar
Zimwe mu ngabo z'Uburusiya mu Mujyi wa Soledar

Uburusiya uyu munsi kuwa gatanu bwavuze ko ingabo za bwo zafashe umujyi wa Soledar mu burasirazuba bwa Ukraine.

Biramutse bibaye impamo, yaba ari intsinzi idasanzwe y”Uburusiya nyuma y’amezi y’urugamba. Cyakora Ukraine ivuga ko ingabo zayo zikomeje kurwana muri uwo mujyi.

Ibiro ntaramakuru Reuters ntibyabashije kumenya ukuri ku bibera i Soledar, umujyi muto uri ahacukurwa umunyu, umazemo iminsi ibitero by’Uburusiya.

Abategetsi ba Ukraine no mu burengerazuba bw’isi, babaye nk’abumvikanisha ko uwo mujyi udafite agaciro kanini, bavuga ko Uburusiya bwohereje abasirikare batabarika hamwe n’abacancuro mu mirwano idafite impamvu, aho impande zombi zatakaje abantu benshi.

Minisitiri w’ingabo w’Ubusiya yavuze ko gufata Soledar byashobotse kubera amabombe adasiba guterwa ku mwanzi, igisirikare kirwanira mu kirere, za misile n’ibisasu biremerye by’ingabo zigize amatsinda y’Uburusiya.

Gufata uwo mujyi bishobora gutuma imihanda minini ya Ukraine inyuzwamo ibikoresho, ifungwa. Iyo ni iyerekeza mu mujyi mugari wa Bakhmut. Byatuma ingabo za Ukraine ziriyo zifatirwa mu mutego, nk’uko Moscow imaze amezi igerageza gufata Bakhmut, ibivuga.

Cyakora Serhiy Cherevatyi, umuvugizi w’ingabo za Ukraine mu burasirazuba bw’igihugu, yabwiye Reuters kuri telefone, ko Soledar itafashwe. Yagize ati: “Ingabo zacu ziriyo, umujyi ntabwo ugenzurwa n’Uburusiya”. Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG