Uko wahagera

Abayobozi b'Ibihugu by'Amerika, Kanada, na Megisiko Baganiye ku Buhahirane


Abayobozi batatu b'ibihugu by'Amerika ya ruguru: Joe Biden, Andrés Manuel Lopez Obrador, na Justin Trudeau
Abayobozi batatu b'ibihugu by'Amerika ya ruguru: Joe Biden, Andrés Manuel Lopez Obrador, na Justin Trudeau

Abategetsi b’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kanada na Megizike baremeza ko inama yabahuje kuwa kabiri w’iki cyumweru yarushijeho gutsimbakaza ubufatanye mu karere. Ibyo abo bategetsi babitangaje nyuma y’inama y’iminsi ibiri yabahurije mu mujyi wa Megiziko, ho mu gihugu cya Megiziko.

Muri iyi nama y’abayobozi b’ibihugu by’Amerika ya Ruguru ari bo Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Kanada, Andrés Manuel Lopez Obrador, Perezida wa Megiziko ndetse na Joe Biden, Perezida w’Amerika bemeranyije gushimangira imibanire mu by’ubukungu. Muri ibyo harimo no kongera ibicuruzwa mu karere no kongera umusaruro w’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’inama yamaze amasaha abiri ibera ku ngoro y’umukuru w’igihugu wa Megiziko, Perezida Biden yavuze ko ibyo bihugu uko ari bitatu ari “abafatanyabikorwa nyakuri.”

Umukuru w’Amerika yagize ati: “Dukomera kandi tukamera neza kurushaho iyo dufatanyije, ibihugu byacu byose uko ari bitatu, kandi dufatanyije twageze ku bihambaye nyuma y’inama iheruka kuduhuza twigira hamwe uko twarwanya icyorezo cya COVID-19 n’uko twakongera ubushobozi bwacu mu gukemura inzitizi zibangamiye ubuvuzi rusange mu rwego rwo gushora imari no kubaka abakozi b’ikinyejana cya 21.”

Aba bategetsi kandi baganiriye ku kurwanya imihindagurikire y’ibihe, ikibazo cy’abimukira n’iyinjizwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge ku mupaka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ihana na Megiziko.

Bwana Lopez Obrador, Perezida wa Megizike yavuze ko igihugu cye kizafasha Amerika mu kurwanya icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya “fentanyl” kimaze guhitana ubuzima bw’ibihumbi by’abanyamerika.

Uyu kandi yasabye mugenzi we Biden gusaba inteko nshingamategeko y’Amerika kwemeza impinduka zijyanye na gahunda y’abinjira n’abasohoka mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abanyamegizike babarirwa muri za miliyoni bamaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta byangombwa bagira. Perezida wa Megiziko yavuze ko ibijyanye n’abinjira n’abasohoka ari imwe mu ngingo baganiriyeho cyane muri iyi nama.

Abategetsi bose uko ari batatu bongeye gushimangira ubushake bagaragarije i Los Angeles mu mezi atandatu ashize ubwo bemezaga inyandiko bahuriyeho ku bijyanye no kurinda uburenganzira bw’abimukira, harimo no kwagura inzira z’amategeko yerekeranye n’abinjira n’abasohoka, ingamba z’imikoranire zitandukanye, no kurushaho kuziganiraho hagati yabo ubwabo ari nako baziganiraho n’abaturage b’ibihugu byabo.

Perezida Biden w’Amerika yagize ati: “Kandi impamvu iyi nama, uyu mubano w’ibihugu byacu uko ari bitatu, utanga umusaruro cyane ni uko dusangiye icyerekezo kimwe cy’ahazaza gishingiye ku ndangagaciro zimwe.”

Umusaruro nyamukuru wavuye muri iyi nama ni ukurushaho gukorana hagati y’ibihugu byose uko ari bitatu. Intego ikaba kurushaho kugira Amerika ya Ruguru igihanganye mu bijyanye n’ingufu no kumva ko byose bikeneye gufatikanya mu micungire y’umubare w’abimukira ukomeza kwiyongera ku mupaka Amerika ihana na Megiziko, ari nako bihangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Nubwo habaye ibiganiro bikomeye kandi by’ingenzi, inzobere ntizitunguwe no kuba nta tangazo na rimwe rikomeye ryatangajwe ko ryabivuyemo. Bwana Andrew Rudman umuyobozi w’ikigo Mexico Center yabwiye Ijwi ry’Amerika ko izi nama z’impande eshatu ari “gakeya zibyara amatangazo cyangwa imyanzuro ikomeye” kubera ko ibibazo aba bategetsi baganiriyeho bitagutse gusa, ahubwo binariho kuva kera.

Uyu ati: “Nibwira ko bidatunguranye kuba nta tangazo rikomeye ryasohotse mu byo batangaje cyangwa se mu kiganiro n’abanyamakuru. Gusa ntekereza ko, kuba barabivuzeho, kuba bahura mu buryo buhoraho kandi bakabasha kugaragaza ibyo bashyize imbere ku butegetsi bwabo bazakurikirana mu mwaka uje, ibyo ni ingenzi.”

Ibiganiro by’impande zombi – Amerika na Megiziko byabaye kuwa mbere byibanze ahanini ku kibazo cy’abimukira, imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubuhahirane n’iby’inganda, aho Perezida Lopez Obrador, nk’utegeka igihugu cyakiriye inama, yasabye ko habaho kwihuza kurushaho ku rwego rw’umugabane wose.

Megizike yizera ko ishobora kungukira mu guhuza ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, byifashishwa mu bicuruzwa bibarirwa mu magana. Perezida Lopez Obrador yagize ati: “iki nicyo gihe ngo twiyemeze kuvanaho uku gutererana, uku gusuzugura. Kandi uku kwirengagiza Amerika y’Epfo na Karayibe, bihabana na politiki y’imibanire myiza, nka ba rurangiranwa b’ubwisanzure n’ubwigenge …. nibitangirire kuri mwe, kubera ko nta wundi mutegetsi wabasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga.”

Ibihugu byose uko ari bitatu byemerenyije kurwanya ubwiyongere bw’ibiyobyabwenge byaciwe, bihanahana amakuru ku binyabutabire byifashishwa mu kubikora. Byemeranyije kandi kugabanya ikigero cy’imyuka ya “gaz methane” yoherezwa mu kirere nibura ho 15 ku ijana bitarenze umwaka 2030, ugereranyije n’uko ibintu byari byifashe muw’2020.

Ikindi byemeranyijweho, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bibitangaza, ni ugushyiraho urubuga rugamije korohereza abimukira kwinjira mu bihugu bya Megiziko, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada hisunzwe amategeko.

Nyuma kandi, perezida w’Amerika Biden yatangaje ko azasura Kanada mu kwa Gatatu k’uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG