Uko wahagera

Poutine Yashimiye Kiliziya ya Orutodogisi kuri Noheli Yabo


Noheli y'idini rya Orutodogisi
Noheli y'idini rya Orutodogisi

Uyu munsi kuwa gatandatu, Perezida Vladimir Poutine w’Uburusiya yashimiye kiliziya y’aba-orutodogisi kuba yarashyigikiye abasirikare b’Abarusiya barwanira muri Ukraine mu burumwa bwaryo bwo kuri Noheli.

Ibiro bya Perezida Poutine byatanze ubu butumwa nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru yagiye mu Missa yabereye muri Katederali ya Klemlin y’aba orutodogisi mu ijoro ryakeye. Hari ku mugoroba ubanziriza Noheli, kuko iri torero ryizihiza Noheli ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, ubwo ni ukuvuga uyu munsi. Mu butumwa bwanyuze ku rubuga rwa interineti rw’iri torero Poutine yasobanuye neza ko yabonye ko itorero ry’aba orotodogisi ari itorero rifitiye igihugu akamaro. Avuga ibi yumvikanishaga ko ubutumwa bwaryo bwo kuri Noheli bwafashije abaturage cyane cyane muri ibi bihe Uburusiya buhanganye n’ibihugu byo mu burengerezabuza bw’isi kubera intambara yo muri Ukraine.

Ashimira iri torero, Poutine yakomeje kumvikana avuga ko bishimishije kuba itorero nk’iri hamwe n’andi matorero ya gikristo agira uruhare mu guhuza umuryango, kubungabunga amateka y’abo, kwigisha urubyiruko no gushimangira byimbitse impamvu umuryango ugomba kubaho.

N'ubwo iri torero ryagaragaye rishyigikira intambara yo muri Ukraine, ibyashimishije Perezida Poutine, ntibyabujije kuba byarakaje abatari bake bo muri iri torero bo mu Burusiya ndetse rigacikamo ibice aho rigiye riri bu bindi bice by’isi. Iri torero rifite abakristu bagera ku miliyoni 260 bose hamwe ku isi, muri bo miliyoni 100 ni abarusiya.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Poutine yari yategetse ko hashira amasaha 36 intambara ihagaze ariko Ukraine yo ivuga ko aya ari amayeri yo kugirango Uburusiya bwisuganye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG