Uko wahagera

Rwanda: Akazi Katanguye Kuza Karakorwa Saa Tatu


Kuva kuri uyu wa gatatu, abakozi ba Leta batangiranye n’amasaha mashya. Akazi kari gasanzwe gatangira saa moya za mugitondo, katangiye sa tatu

Iki cyemezo cyazanye impinduka zigaragara, kuko mu masaha ya mu gitondo hagati ya sa moya na sa mbili wasangaga mu muhanda nta modoka nyinshi zihari.

Ubusanzwe, hafi imihanda yose ya Kigali yuzuyemo ibinyabiziga binyuranamo, aho umuntu yabaga yamara isaha imwe kugeza kuri abiri mu nzira bitewe n’umubyigano w’imodoka.

Ku masaha akazi kari gasanzwe gatangiraho, Ijwi ry’Amerika ryagiye ku Kacyiru ahakorera za ministeri zinyuranye. Hagati ya sa mbili na sa mbili n’igice, nta muntu wacaracaraga usibye abakozi bake barimo gukora isuku cyangwa abakora nyakabyizi.

Ku bakozi ba Leta, hari abasanga iyi mpinduka ije gukemura ibibazo bimwe bikwe. Aya mabwiriza yagombaga gutangirana n’itangirary’umwaka wa 2023. Gusa ntibyakunze kuko igihugu cyari cyashyizeho iminsi y’ibiruhuko.

Aho atangiriye, ibigo binyuranye byagiye bishyiraho andi mabwiriza yihariye agendanye n’akazi kabyo. Muri ibyo harimo ministeri y’ubuzima, aho akazi kazajya gatangira samoya za mu gitondo kagasozwa sa ku mi n’imwez’umugoroba. Ibi biranereba abo mu bigo byigenga bikomeje amasaha yari asanzwe.

Beana Mudakikwa John umunyamategeko uyobora CERULAR uharanira ko igihugukigendera ku mategeko, asanga ibi byemezo byarishe itegeko.

Leta ivuga ko impinduka ku masaha y’akazi zigamijeko abakozi barushaho no kwita ku miryango yabo.Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’abakozi ba Leta Gaspard Musonera, yumvikanisha ko amasaha umunani areba n’abikorera.

Nubwo iyi gahunda itaramara amasaha 24 itangiye, hari bamwe bagaragaza ko yatangiye kubakururira ingaruka.

Aya mabwiriza yemejwe n’inama y’aba minisitiri yateranye mu mpera z’ukwezi gushize, yemeje Ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajua atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo ageze saa kumi n’imwe za ni mugoroba

Ni icyemezo bivugwa koo cyafashwe "hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazino kunoza imibereho myiza y’umuryango."

Inkuru ya Assumpta Kaboyi Akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG