Uko wahagera

Prezida wa Tanzaniya Yongeye Kwemerera Amashyaka Guterana


Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan.
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan.

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yakomoreye amashyaka ya politiki mu bijyanye na mitingi, zari zaciwe n'uwo yasimbuye. Perezida Hassan yabivugiye mu ngoro ya Leta, kuri uyu wa kabiri mu nama yagiranye n’abayobozi b’amashyaka ya politiki. Uwo yasimbuye Nyakwigendera, John Magufuli yari yaciye mitingi z’amashyaka mu 2016, nyuma y’umwaka umwe agiye ku butegetsi, avuga ko bishobora kuvamo urugomo.

Perezida Hassan yagize ati: “Inshingano zacu ni ukubarinda, mugakora za mitingi mu mutuzo, mukazirangiza neza kandi mugataha amahoro. Inshingano zanyu nk’ishyaka rya politiki ni ugukurikiza amategeko uko ari. Reka dukore politiki y’abantu bakuru. Reka dukore politiki twubaka, tudasenya”.

Kuva agiye ku butegetsi, nyuma y’urupfu rwa John Magufuli yasibmbuye mu 2021, Hassan yateye intambwe zitandukanye n’ingamba za Mafuli, zabonekaga nk’izibasira abanyepolitiki batavugaga rumwe nawe.

Benson Singo, yungirije umunyamabanga w’ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere, Chadema. Yagize ati: “Nta birori turimo kubera ibi, kuko ni uburenganzira bwacu. Twaradindijwe mu bijyanye no gukora ibyo dushinzwe nk’amashyaka ya politiki, mu burenganzira duhabwa n’amategeko”. Singo yakomeje agira ati: “Dukeneye kujya hamwe nk’abanyatanzaniya tugaha ingufu abayobozi bacu, barahirira gushyiraho amategeko no kuyarinda kandi bagomba kuyakurikiza”.

Bamwe mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko intambwe perezida yateye, igomba kuba inkingi ya demokarasi mu gihugu. Mu magambo yagiye ageza ku banyatanzaniya, Perezida Hassan yagiye agusha ku bibazo by’ingenzi bigira ingaruka ku banyatanzaniya by’umwihariko demokarasi, azamura icyizere cy’impinduka. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG