Mu Bwongereza, abakora mu bijyanye na za gari ya moshi, batangiye umwaka bahagarika akazi igihe cy’icyumweru, bituma miliyoni z’abakozi batabona uko basubira ku mirimo.
Imyigaragambyo idasiba mu bakozi ba gari ya moshi, yagize ingaruka muri aya mezi ashize. Ni mu gihe abaforomo, abakozi bo ku bibuga by’indege, abatwara abarwayi n’abakozi bo ku maposita nabo binjiye mu myigaragambyo basaba kwongererwa umushaha kugirango babashe kubona imibereho mu gihe ibiciro byazamutse. Byitezwe ko abo bakozi bazakora imyigaragambyo, i Scotland mu cyumweru gitaha.
Urwego rushinzwe ibijyanye na gari ya moshi rwavuze ko serivise zizagabanuka kugera ku cyumweru tariki ya 8 y’uku kwezi kwa mbere. Rwongeyeho ko gari ya moshi zizaba zipakiye kandi ko bishoboka ko zizajya zihaguruka zitinze kandi zigahagarara kare. Ikindi urwo rwego rwavuze ni uko hamwe na hamwe nta serivisi zizatangwa.
Guverinema yavuze ko itabasha kwongera umushara w’abakozi ba leta ngo ibijyanishe n’izamuka ry’ibiciro. Iperereza riherutse gukorwa n’umuryango YouGov, ryasohotse mu kwezi kwa 12, ryagaragaje ko bibiri bya gatatu by’abongereza bashyigikiye imyigaragambyo y’abaforomo. Abenshi mu babajijwe muri iryo perereza bavuze ko guverinema ariyo ahanini ikwiye kwamaganwa kandi ko minisitiri w’intebe Rishi Sunak ashobora kuzahura n’ingaruka zikomeye igihe guhagarika akazi byaba mu mwaka wose wa 2023.
Guverinema yatumije abayobozi urugaga rw’abakozi, kugirango basubire ku meza y’ibiganiro, ibona neza ko imyigaragambyo irimo kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bukeneye za gari ya moshi mu migi itandukanye. (Reuters)
Facebook Forum