Uko wahagera

Abadepite Babiri Bakatiwe Gufungwa Amezi Atandatu muri Senegal


Ifoto yafashwe umunsi Depite Massata Samb akubita mugenzi we Depite Amy Ndiaye Gniby
Ifoto yafashwe umunsi Depite Massata Samb akubita mugenzi we Depite Amy Ndiaye Gniby

Muri Senegal, urukiko rwakatiye abadepite babiri igifungo cy'amezi atandatu buri wese. Bazize ko bakubise mugenzi wabo w'umutegarugori mu nama y'inteko ishinga amategeko mu kwezi gushize.

Ku itariki ya mbere y’ukwezi gushize, inteko ishinga amategeko ya Senegal yarimo ijya impaka ku ngengo y’imari ya leta. Depite Amy Ndiaye Gniby wo mu ishyaka rya Perezida Macky Sall ryitwa Benno Bokk Yakaar, yanenze ibitekerezo bya mugenzi we Massata Samb wo mu ishyaka ritavuga rumwe na guverinoma ryitwa PUR.

Uyu byaramurakaje, asanga Ndiaye Gniby, wari utwite, aho yari yicaye, maze amukubita urushyi. Ndiaye Gniby nawe yafashe intebe arayimutera. Undi mudepite, Amadou Niang, nawe wo mu ishyaka PUR, yafashe Ndiaye Gniby amukubita hasi aramutsikamira, inteko ishinga amategeko iba akaduruvayo. Byose byahitaga kuri televiziyo, bikubita inkuba mu baturage.

Uyu munsi, urukiko rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu ba depite Massata Samb na Amadou Niang buri wese, n’impozamarira y’amafaranga miliyoni eshanu y’ama-CFA (ni nk’amadolari 11,960 buri wese, bagomba guha depitekazi Amy Ndiaye Gniby. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG