Uko wahagera

Icyamamare Pele Yitabye Imana


Pele n'ikipi ya Bresil
Pele n'ikipi ya Bresil

Icyamamare mu mateka y'umupira w'amaguru Pelé yitabye Imana kuwa kane tariki ya 29/12/2022. Yari afite imyaka 82 y'amavuko, kuko yavutse tariki ya 23/10/1940.

Yamenyekanye ku izina rya Pelé. Nyamara ubundi mu by’ukuri yitwa Edson Arantes do Nascimento. Yari mu bitaro kuva mu kwezi gushize kubera indwara ya kanseri yatangiye kuvurwa mu mwaka w’2021. Urupfu rwe rwatangajwe n’umukobwa we Kely Nascimento, n’umucungira inyungu ze Joe Fraga.

Pelé ni we mukinnyi wenyine mu mateka watwaye ibikombe bitatu by’isi by’umupira w’amaguru n’ikipe y’igihugu cye, Brezil, mu 1958 (afite imyaka 17 y’amavuko), mu 1962 no mu 1970. Yakiniye ikipe ya Bresil imikino 114, ayitsindiramo ibitego 95. Muri rusange, abahanga bemeza ko Pelé yatsinze ibitego byose hamwe 1,281 mu buzima bwe bw’umukinnyi. Ariko icyamugize icyamamare cyane ni uburyo bwo gukina, guhimba udushya, kureba kure no guhindura umukino wose mu kibuga, gukina wihuta, kandi nk’ucezereza ku muziki (ibyo muri Bresil bita samba).

Pelé yari icyamamare ku buryo mu 1967 leta ya Nijeriya n’inyeshyamba za Biafra bemeye guhagarika imirwano kugirango Pelé abashe kuhakinira umukino wa gicuti wo guharanira amahoro.

Mu bakuru b’ibihugu bakiriye Pelé, barimo umwamikazi w’Abongereza, Elizabeth II mu 1997 na ba perezida ba Leta zunze ubumwe z’Amerika Richard Nixon mu 1973, Jimmy Carter mu 1977, na Ronald Reagan mu 1982. Icyo gihe, Reagan yaramwibwiye, ati: “Nitwa Ronald Reagan. Ndi perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko wowe ntukeneye kwivuga. Kuko buri wese azi Pelé.”

Nyuma yo kureka ibyo gukina, Pelé yabaye, ambasaderi w’umukorerabushake wa ONU n’ishami ryayo UNESCO (ishinzwe uburezi, siyanse n’umuco), umushoramali byahiriye, umunyapolitiki (bityo yabaye minisitiri wa siporo). Ni Umwirabura ariko yirindaga kuvuga iby’ivanguramoko mu gihugu cye by’umwihariko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG