Uko wahagera

Batatu mu Bazasifura CHAN 2022 ni Abagore

Abagore batatu bazaba mu basifuzi ba CHAN-2022, irushanwa rya nyuma ry'ikigombe cy'umupira w'amaguru ry'abagabo bakinira muri shampiyona z'iwabo.

CHAN yagombye kuba yarabaye ku nshuro ya karindwi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka urimo ushira, ariko yaje gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Ubu noneho izaba, nk’uko biteganyijwe muri Aljeriya, guhera ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa mbere kuje kugera ku ya 4 y’ukwa kabiri gutaha.

Izakirwa n’imijyi ine: Alger (umurwa mukuru), Constantine na Annaba (hombi mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu), na Oran (ku nkengero z’inyanja ya Mediterane mu majyaruguru y’uburengerazuba).

CAF (impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika) yatangaje uyu munsi urutonde rw’abasifuzi 19 bazayobora imikino, 21 bazabafasha ku mpande z’ikibuga, na 12 bazaba bashinzwe ikoranabuhanga rya videwo. Bose bakomoka mu bihugu 32 by’Afrika, nk’uko itangazo rya CAF ribisobanura. Muri bo, batatu ni abagore: Vincentia Amedone wo muri Togo, uzayobora imikino mu kibuga, n’abandi babiri bazaba abafasha b’abasifuzi bo mu kibuga ari bo Carine Atezambong Fomo wo muri Kameruni na Diane Chikotesha wo mu gihugu cya Zambiya.

CHAN-2022 izahuza amakipe y’ibihugu 18, agabanyije mu matsinda ane. Itsinda A ririmo Alijeriya, Etiyopiya, Libiya na Mozambike. B rigizwe na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Côte d’Ivoire, Senegal na Uganda. Mu itsinda C, harimo Ghana, Madagascar, Maroko (iherutse kugarukira muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi muri Katari) na Sudani. Naho Angola, Mali na Mauritaniya biri mu itsinda D. Itsinda E (ari naryo rya nyuma) naryo ririmo amakipe atatu: Kameruni, Congo (Brazzaville) na Nijeri.

Umukino wa mbere uzafungurira iyindi uzahuza Alijeriya na Libiya ku itariki ya 13 y’ukwa mbere mu murwa mukuru. CHAN itandukanye na CAN

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG