Uko wahagera

Ethiopian Airlines Igiye Gusubukura Ingendo muri Tigreya


Indege ya Ethiopian Airlinees
Indege ya Ethiopian Airlinees

Isosiyeti Ethiopian Airlines yatangaje ko igiye gusubukura ingendo zayo za buri munsi mu murwa mukuru w’intara ya Tigreya, Mekelle, uko amasezerano y’amahoro bafashijwemo n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, azagenda ashyirwa mu bikorwa.

Iyo sosiyeti y’igihugu yavuze ko izatangira gukora izo ngendo buri munsi guhera kuwa gatatu, kandi ko izongera umubare w’ingendo z’umunsi, bitewe n’uko zizaba
zikenewe. Yari yahagaritse ingendo mu karere nyuma y’ibyumweru intambara itangiye mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2020. Ni intambara yari hagati y’ingabo z’igihugu cya Etiyopiya na Tigray People’s Liberation Front, TPLF.

Mu itangazo, umuboyozi w’iyo sosiyeti, Mesfin Tasew, yavuze ko gusubukura ingendo bishobora kuzahuza imiryango no kworoshya ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’ubukerarugendo.

Televisiyo y’inyamerika, CNN, mu iperereza ryayo mu mwaka ushize, yareze Ethiopian Airlines, gutwara abasirikare ba reta n’intwaro zo gukoresha ku rugamba. Iyo yosiyeti yarabihakanye, ivuga ko amafoto yakoreshejwe nka gihamya, atari umwimerere.

Gutangaza ibyo gusubukura izo ngendo, bije nyuma y’iminsi mike, abayobozi muri Etiyopiya bageze mu murwa mukuru w’intara ya Tigreya, Mekelle, ku ncuro ya mbere nyuma y’imyaka hafi ibiri.

Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Etiyopiya, Tagesse Chaffo Dullo, yayoboye izo ntumwa, zarimo umujyanama mu by’umutekano wa minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, abayobozi b’amasosiyeti ya Leta n’abagize komisiyo y’igihugu y’imishyikirano. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG