Uko wahagera

USA: Abanyamerika Bizihije Noheri mu Bukonje Bukabije


Amazi y'ikiyaga Erie kiri hagati y'Amerika na Canada yahindutse urutare kubera ubukonje.
Amazi y'ikiyaga Erie kiri hagati y'Amerika na Canada yahindutse urutare kubera ubukonje.

Ku banyamerika benshi, umunsi mukuru wa Noheri wahuriranye n’ibihe by’amasimbi, imiyaga ndetse n’imbeho idasanzwe yibasiye zimwe muri za reta z’igihugu. Ikirere n’imihanda ntibyatunye abenshi mu bantu bateganyaga kujya kumvira Noheri mu miryango batagenda. Ibyo bihe bidasanzwe byahitanye abantu 17 bamaze kumenyakana.

Ingo zirenga ibihumbi 500 zabuze umuriro w’amashanyarazi, cyane muri za leta za North Carolina na Maine, aho ubukonje bwari ku bipimo bitigeze bibaho mu mateka. Serivisi y’igihugu ishinzwe iby’iteganyagihe yatangaje ko ubukonje buhari bushobora guhitana ubuzima bw’umuntu waba ari hanze cyangwa ari ahantu hadashyuhije.

Kuwa kuwa Gatatu w’icyumweru, mu burasirazuba ndetse no hagati muri Amerika, hari umuyaga wahuriranye n’inkubiri yaturutse mu majyaruguru y’isi, bituma hagwa amasimbi menshi muri za leta za Michigan, Illinois, Wisconsin, na New York zikora kuri Canada. Aho ibintu byarenze urugero ni mu mujyi wa Buffalo muri leta ya New York, aho ibipimo by'ubukonje bwamanutse bigera ku gipimo cya degre 30 Celsius kiri munsi ya zeru. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ko ahantu hose hari amazi, yafatanye agahinduka urutare. Aha ni igihe imodoka ishobora kugenda hejuru y'ikiyaga kubera ko amazi yakomeye agafatana.

Iyi nkubiri y’umuyaga n’imbeho byatumye ingo nyinshi zibura umuriro w’amashanyarazi muri leta zose zo muri Canada. Abantu babarirwa mu bihumbi muri leta ya Ontario no muri Quebec, mu gihe indege z’indege zarahagaritswe ku bibuga by’indege byo mu mijyi ya Vancouver, Toronto na Montreal.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG