Uko wahagera

Perezida Putin Yakoresheje bwa Mbere na Mbere Ijambo "Intambara" muri Ukraine.


Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yakoresheje bwa mbere na mbere ijambo "intambara" muri Ukraine. Kuva Uburusiya buteye Ukraine mu kwezi kwa kabiri gushize, Perezida Putin n’ubutegetsi bwe bakoresha ijambo “ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe muri Ukraine”, cyangwa “ibikorwa bya gisilikare byo kurandura ingengabitekerezo y’aba-Nazi muri Ukraine.”

Mu kwezi kwa gatatu, yasinye amategeko mpanabyaha avuga ko “umuntu wese uzavuga ibinyuranyije nabyo, cyangwa uzakwirakwiza amakuru anenga ibikorwa by’igisilikare cy’Uburusiya muri Ukraine, azahabwa igihano cy’ihazabu, cyangwa icyo gufungwa gishobora kugera ku myaka 15. Kandi koko hari abafunzwe imyaka irenga irindwi.

Ejo, mu kiganiro yarimo n’abanyamakuru, umukuru w’igihugu cy’Uburusiya yaravuze ngo “intego yacu si ukuguma muri iyi “ntambara,” ahubwo ni ukuyihagarika vuba.” Ni ubwa mbere na mbere, ku buryo butunguranye, yakoresheje ijambo “intambara.”

Byatumye umunyapolitiki umwe mu batavuga rumwe na Putin asaba umushinjacyaha mukuru w’Uburusiya kumukurikirana mu rwego rw’amategeko yishyiriyeho umukono mu kwezi kwa gatatu.

Nikita Yuferev ni umwe mu bagize njyanama ya Saint-Pétersbourg, umujyi kavukire wa Perezida Putin. Mu ibaruwa ifunguye yatangaje kuri Twitter, avuga ko azi neza ko ikirego cye ntacyo kizatanga. Asobanura ko yagitanze gusa kugirango yerekane ukwivuguruza n’indimi ebyiri za leta y’Uburusiya, n’akarengane ameteko yo mu kwa gatatu yimakaje. Ati: “Kuki Putin we atayubahiriza?”

Ariko rero Nikita Yuferev yahunze Uburusiya kubera ibitekezo bye byo kurwanya intambara yo muri Ukraine. Yasabye ikigo ntaramakuru Reuters, dukesha iyi nkuru, kudatangaza aho ari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG