Uko wahagera

Prezida Biden Yijeje Afurika Inkunga Yo Guteza Imbere Ibikorwa Remezo


Prezida Joe Biden mu nama ihuza abayobozi b'Afurika n'Amerika
Prezida Joe Biden mu nama ihuza abayobozi b'Afurika n'Amerika

Perezida Joe Biden yatangaje ko igihugu cye kigiye gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo bizafasha guhuza ibihugu bigize umugabane w’Afurika.

Yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’Afurika bateraniye mu mujyi wa Washington mu nama ihuza abayobozi b’Afurika n’Amerika.

Perezida Biden yavuze ko bimwe mu bikorwa bitandukanye Amerika yifuza gushoramo Imari mu minsi iri imbere birimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga mu by’ubukungu n’ibikorwa remezo, n’ingufu.

Yabwiye abayobozi b’Afurika ko Amerika igiye gushora akayabo k’amadolari miliyoni 500 mu bikorwaremezo birimo imihanda no kubaka ibyambu bizahuza ibihugu by'Afurika. Yavuze ko binyuze mu mugambi w’ikinyagihumbi wiswe Millinieum Challenge Account, Amerika izashora imari muri Afurika ingana na 1.2 z’amadolari.

Iryo shoramari rizongerwa rigere kuri miliyari 2.5 z’amadolari mu gihe cy’imyaka inne. Biden avuga ko imishinga izaterwa inkunga n’ayo mafranga izasaranganwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Yavuze ko Amerika yinjiye mu mubano n’Afurika ubudasubira inyuma.

“Aya masezerano azaba urufunguzo rw’ubufatanye budasanzwe mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byacu anatume ibihugu byacu birushaho gukorana bya hafi bitari byabeho. Ibi bizaha ibihugu by’Afurika amahirwe menshi kandi twiyemeje gufatanya namwe kugirango tubyamaze umusaruro ayo mahirwe. "

Yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika avuze isoko rinini ridasanzwe kw’isi rigizwe n’abantu bagera kuri miliyari 1.3 n’ubukungu mbumbe burenga miliyari igihumbi na magane ane y’amadolari.

Biden atangaje iyi nkunga nshya ku mugabane w’Afurika mu gihe Amerika yafatwaga nk’aho idaha agaciro gakwiye umugabane w’Afurika mu bijyanye n'imikoranire mu ishoramari. Muri abo barimo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ugaragaza ko kuba ibihugu by’Afurika bihitamo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa nk’Ubushinwa bitabaturukaho ko ahubwo abo bafatanyabikorwa ari bo baba bahari ngo bafatanye.

Avugana n’igitangazamakuru Semafor cya hano muri Amerika, Prezida Paul Kagame yabajijwe icyo yasaba mugenzi we Biden baramutse bahuye.

“Namubwira ko Afurika idakwiye kwibagirwa. Afurika ntikwiye gufatwa nk’ahantu harangwamo ibibazo gusa. Nk’uko mwabyiboneye muri iyi minsi ya vuba ishize, buri wese afite ibibazo kandi ashobora guhura nabyo. Nta gihugu na kimwe kidafite ibibazo nubwo biba bitari ku rugero rumwe. Icyo nakwifuza nuko hajyaho politike ihamye ku mugabane w’Afurika y’aba urubuga rwo kungurana no gufatira hamwe ibitekerezo bitureba twese."

Yongeyeho ko "Ibihugu bidakwiye kunenga Ubushinwa kuba bugaragara cyane muri Afurika mu gihe wowe ntacyo urimo gukora. Hari benshi bakabaye badakorana n’ubushinwa iyo baza kuba bafite andi mahitamo”

Muri iyi nama yo kuri uyu wa kabiri yibanze ku bucuruzi n’ishoramari, Perezida Macky Sall wa Senegali ari nawe uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yagaragarije abitabayitabiriye amahirwe ahari mu gukorana ubucuruzi n’Afurika birimo isoko rusange abanyafurika bahuriraho. Yavuze ko Afurika yizeye ko Amerika ikoresha ayo mahirwe mu gushora Imari kuri uyu mugabane.

Kuri icyo kijyane n’isoko rusange, Perezida Joe Biden yavuze ko Leta ye yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ubunyamabanga bw’isoko rusange ry’Afurika

“Hari byinshi twageraho twiyemeje gukorana. Inama ya mbere twagiranye yabaye intangiriro y’ubufatanye budasanzwe hagati y’ibihugu byacu. Ubufatanye budashyigikiye ku byifuzo bya politike ahubwo bugamije guhuriza hamwe imbaraga zacu tugamije kugera ku musaruro duhuriyeho, kuko iyo Afurika igize icyo yunguka, Amerika nayo iba yungutse kandi n’isi muri rusange iba yungutse.”

Mu biganiro byaraye bibaye Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye w’Uburundi yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kongera umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi birimo inyongeramusaruro mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Perezida Ndayishimiye yari mu itsinda ryatanze ikiganiro ku ruhare rw’Afurika n’Amerika mu guteza imbere ubuhinzi ku mugabane w’Afurika.

Perezida Evariste Ndayishimiye w'Uburundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w'Uburundi

Iyi nama ya Kabiri ihuje abayobozi b’Afurika n’Amerika irasozwa kuri uyu wa Kane. Ibiganiro bizibanda ahanini ku cyerekezo 2063 cy”Afurika, imiyoborere, demukarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG