Uko wahagera

Amerika Ivuga Ko Yiteguye Bidasubirwaho Kongera Imari Ishora Muri Afurika


Gina Raimondo, ministiri w'ubucuruzi w'Amerika
Gina Raimondo, ministiri w'ubucuruzi w'Amerika

Perezida wa Senegal ari nawe uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yasabye Leta zunze ubumwe z’Amerika kongera uruhare rwayo ku mugabane w’Afurika mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari. Yabivugiye mu nama ihuje Abayobozi b’Afurika n’Amerika iteraniye I Washington DC.

Kuri uyu munsi wa Kabiri w’inama y’abayobozi b’Afurika n’Amerika ibiganiro bya none biribanda ku bucuruzi n’ishoramari ku mugabane w’Afurika. Ibiganiro biribanda ahanini kuri ejo hazaza h'ubucuruzi hagati y’Amerika n’umugabane w’Afurika, ubufatanye bw’ibigo by’imari, guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, no guteza imbere ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho.

Avugira muri iyi nama, ministiri w’Ubucuruzi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Gina Raimondo yavuze ko igihugu cye kiteguye kurushaho gushora imari ku mugabane w’Afurika irimo miliyari 50 iteganya gushora kuri uwo mugabane mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Yavuze ko kuba ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byarashyizeho isoko rusange ry’Afurika ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ubucuruzi n’iterambere kuri uyu mugabane.

Yagize ati: “Kuba ibihugu by’Afurika byariyemeje gushyiraho isoko rusange ry’Afurika biratanga amahirwe menshi yo gufatanya mu bucuruzi no gukurura ishoramari ku mugabane w’Afurika.

Yavuze ko nk’igihugu, Leta zunze ubumwe z’Amerika yifuza ku byaza umusaruro ibikubiye muri ayo masezerano ashyiraho isoko rusange.

“Turimo kwitegura kurushaho gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu guteza imbere ubucuruzi hagati yacu. Mu byo tugiye gushyira imbere ni ukongera ibyo dukora muri Afurika. Ni muri urwo rwego nteganya kuzakora urugendo ku mugabane w’Afurika umwaka utaha ruzaba rurimo abacuruzi, abashoramari mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwacu mu gushora imari ku mugabane w’Afurika.”

Inama y'abayobozi b'Afurika n'Amerika
Inama y'abayobozi b'Afurika n'Amerika

Muri iyi nama yibanda ku bucuruzi n’ishoramari, Perezida Macky Sall wa Senegali ari nawe uyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yagagarije abitabiriye iyi nama amahirwe ahari mu gukorana ubucuruzi n’Afurika. Yavuze ko Afurika yizeye ko Amerika ikoresha ayo mahirwe mu gushora Imari kuri uyu mugabane.

"Ishyirwaho ry’isoko rusange n’ubuhahirane butagira umupaka rizatanga uburyo bushya bwo gucuruza no gushora imali muri Afurika. Ngomba ariko kandi kwibutsa abafatanyabikorwa kureba neza ibyo babona nk’impamvu zabangamira ishora-mali. Tuzi ko amakompanyi y’Amanyamerika afite ubumenyi cyane cyane ubushobozi mu ikoranabuhanga n’ubukungu mu gushora imali muri Afurika, cyane cyane nko mu bikorwa -remero byo gutwara abantu n’ibintu, imiturire, inganda zikora imiti, ariko cyane izitunganya ibiribwa, ikoranabuhanga n’itumanaho n’ibikomoka kuri peteroli.

Iyi nama ni iya Kabiri iteguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iya mbere yateguwe na Perezida Barack Obama mu 2014. Umusesengunzi mu bya politike mpuzamahanga profeseri Omar Khalfan yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hari byinshi Amerika ikeneye ku mugabane w’Afurika muri iki gihe birimo amabuye y’agaciro akoreshwa mu gutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iyi nama y’abayobozi b’Afurika n’Amerika yabaye n’umwanya w’abayobozi kugiranira ibiganiro byihariye by’ubutwererane n’ibindi bihugu. Biteganijwe ko mu kanya Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ageza ijambo kubayitabiriye mbere yuko abakira ku meza kuri uyu mugoroba.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:43 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG