Uko wahagera

Etiyopiya Irega Facebook Imvugo Zibiba Urwango


Ahakorera Ikigo Meta

Abanya-Etiyiopiya bararega ikigo cy'ikoranabuhanga Meta, cyabyaye Facebook, imvugo zibiba urwango. Abatanze ikirego ni abashakashatsi mu by’uburenganzira bwa muntu babiri b’Abanyetiyopiya n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cyo muri Kenya, Kenya's Katiba Institute.

Bagishyikirije urukiko rw’i Nairobi, hari icyicaro cy’ishami rya Meta rishinzwe kugenzura, gushungura no guha uruhushya ibihita ku mbuga zayo birebana na Etiyopiya. Barega Meta, by’umwihariko Facebook, ko yatambukije imvugo zihamagarira abantu kwica abandi, no guhembera intambara yo muri Tigreya.

Umwe muri aba bashakashatsi yitwa Abrham Meareg. Ni Umunyatigreya. Ikirego kivuga ko ise umubyara yishwe mu kwezi kwa 11 mu 2021 nyuma y’ubutumwa bwanditswe kenshi kuri Facebook buvuga ko agomba kwicwa. Gisobanura ko Abrham yatanze impuruza kuri Facebook vuba vuba, ariko yo ngo nta na kimwe yakoze, ntiyakura izo mvugo ku mbuga zayo. Ayishinja ko nayo yicishije umubyeyi we.

Abatanze ikirego basaba urukiko gutegeka Meta gufata ingamba zihutirwa kugirango ijye ikumira ibitambuka ku mbuga zayo zibiba urwango n’izihamagarira abantu kwica abandi. Basaba kandi ko Meta ishyiraho ikigega cy’imali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG