Uko wahagera

Afurika Irasaba Gufatwa nk'Urungano Ku Meza y'Ibiganiro n'Amerika


Ministiri Antony Blinken w'Ububanyi n'amahanga w'Amerika
Ministiri Antony Blinken w'Ububanyi n'amahanga w'Amerika

Umuyobozi w'umuryango w'Afurika yunze ubumwe Mousa Faki Mahamat yasabye Leta zunze ubumwe gufata kimwe ibibazo by'iterabwoba kuko asanga iyo bigeze ku iterabwoba rikorerwa abanyafurika, icyo gihugu kitagaragaza umuhate wo gufasha guhashya icyo kibazo nk'uko kibikora ku bindi bihugu byo hanze y'umugabane w'Afurika.

Yabivugiye mu nama yahuje Abategetsi b'ibihugu by'Afurika byugarijwe n'ibikorwa by'iterabwoba n'abayobozi bakuru ba leta zunze ubumwe z'Amerika. Ni mu nama ihuje abayobozi b'Afurika n'Amerika

Iki kiganiro ku mutekano, amahoro n’imiyoborere cyari cyatumiwe abakuru b’ibihugu by’Afurika bimaze iminsi bivugwamo umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa. Barimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike wavuze ku ngaruka z’umutekano muke mu duce twa Cabo Delgado, Perezida Mohamed Bazoum wa Nijeri wavuze ku mitwe y’iterabwoba mu burengerazuba bw’Afurika na Hassan Sheikh Mohamud wa Somaliya wavuze ku ntambara igihugu cye kirimo n’umutwe wa al-Shabab.

Bose bagaragaje ko hari intambwe bamaze kugeraho mu guhangana n’iyo mitwe babikesheje inkunga n’ubufatanye bya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Nyusi wa Mozambike yagaragaje ko Abanyafurika nabo muri iki gihe bakomeje gufata iyambere mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke bahura nabyo.

Yavuze ko, ubufatanye bagiranye n’ibihugu by’Afurika mu kohereza ingabo mu gihugu cye, byatumye bigarurira bimwe mu bice byari byaragizwe indiri z’intagondwa. Ariko agaragaza ko Afurika igikeneye kubaka ubushobozi bwa gisirikali.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:39 0:00

Muri iki kiganiro umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe Mousa Faki Mahamat yanenze Leta zunze ubumwe z’Amerika kutita ku bibazo by’iterabwoba Abanyafurika bahura nabyo nk’uko babyitaho iyo bibaye ku yindi migabane y’isi. Yasaga nk’ukagaragaza ko ibibazo by’Afurika bidahabwa agaciro kamwe n’ibindi bisa nabyo.

Yagize ati,“Hari ikibazo kigaragara cyo kwirengangiza ibibazo bimwe kandi ahandi mu byitaho. Tubifata nkaho imitwe y’iterabwoba yo mu kibaya cya Cadi, muri Mozambike cyangwa se n’ahandi muri Afurika idafatwa kimwe nk’imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bwo hogati cyangwa Aziya.”

Mahamat yakomeje agira ati: “Nta muntu wifuza kumva impuruza zacu iyo duhuye na kaga gaterwa n’ibyo bibazo. Yego, Leta zunze ubumwe z’Amerika hari ukuntu ifasha ibihugu ku giti cyabyo nka Nijeri, Mozambike Cadi na Somaliya, ariko dukeneye ubufasha mu kubaka inzego zihamye z’umutekano.”

Avuga ko uko kutarebera ibibazo by’iterabwoba mu ndorerwamu imwe bifite ingaruka zikomeye ku mugabane w’Afurika no ku mahoro y’isi.

Abayobozi b'Afurika n'Amerika
Abayobozi b'Afurika n'Amerika

Muri iyi nama y’abaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Leta zunze ubumwe z’Amerika zari zihagariwe na Ministiri Antony Blinken w’ububabanyi n’amahanga na Lloyd Austin w’ingabo.

Asubiza ku bibazo bijyanye n’ubushobozi bwa gisirikari ku mugabane w’Afurika, ministiri Lloyd yavuze binyuze mu biganiro bakomeje kugirana n’abayobozi b’Afurika bizaba ishusho y’ibyo Afurika ikeneye n’uko bakubaka ubushobozi bw’ingabo kuri uwo mugabane.

Yagize ati:“Icyo tugamije ni ugutega amatwi abayobozi bo mu bihugu bitandukanye kugirango twumve ibyo mwe mwumva bibafitiye akamaro. Ibi bizadufasha mu gihe kiri imbere guteganya uko twabafasha mu kubaka inzego z’umutekano zanyu, n’ubushobozi bwazo dukurikije ibyo mwifuza bizafasha guteza imbere umutekano n’amahoro ku mugabane.”

Iyi nama ihuje bayobozi b’Afurika n’Amerika ni ku nshuro ya kabiri ibaye. Ubwa mbere yari yatumijwe na Prezida Barack Obama mu 2014. Mu by’ingezi birimo kuyiganirirwamo harimo ubucuruzi, ishoramari, demukarasi n’uburenganzira bwa muntu. Abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga basanga Amerika igifite urugendo rurerure rwo kureshya Abanyafurika cyane ko hari byinshi iba yifuza ku bihugu by’Afurika mbere yo gukorana nabyo.

Ministiri Antony Blinken ariko we si ko ababibona, avuga ko icyo bifuza muri iyi nama ari ukuganira nk’abangana bakarebera hamwe uko bateza imbere ubufatanye hagati yabo.

Yagize ati:“Nta rugero mberabose rw’imiyoborere myiza rubaho kimwe nuko nta rugero mberabose ruhari rwo kubaka inzego. Imyubakire yabyo kuri buri gihugu irihariye, bikwiye gushyingira ku bikenewe muri icyo gihugu, umwihariko wacyo n’icerekezo cyabo.”

Yavuze ko ku ruhande rw’Amerika “Umubano dusangiye ntukwiye gufatwa nkaho duhanganye cyangwa muboneko hari ibyo tubategeka cyangwa tubafatira ibyemezo. Icyo dushyize imbere ni ukubereka amahirwe ahari mu gukorana natwe.”

Uko bigaga k’umutekano n’amahoro ku mugabane w’Afurika, aha ku nzu yakira inama mpunzamahanga zikomeye izwi nka Walter E. Washington Convention Centre naho umutekano wari wakajijwe cyane.
Imihanda myinshi yegereye iyi nyubakwa yari yafunzwe ahandi hubatswe ibikuta.

Ariko ntibyabujije bamwe mu Banyafurika batuye muri Amerika kuhegera bigaragambya bamagana ubutegetsi bw’abamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama.

Iyi nama y’abayobozi b’Afurika n’Amerika irakomeza none kuwa Gatatu. Uyu munsi uraba uhariwe kwiga ku bucuruzi n’ishoramari. Irayoborwa na Perezida Joe Biden.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Washington
Imyigaragambyo mu mujyi wa Washington

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG