Leta zunze ubumwe z’Amerika, yiyemeje kuzatanga miliyari 55 z’amadolari muri Afurika ku myaka itatu iri imbere. Perezida Joe Biden arakira inama y’Abayobozi b’Afurika n’Amerika muri iki cyumweru no kuganira n’itsinda rito ry’abayobozi ibijyanye n’amatora yo mu mwaka wa 2023 na demokarasi ku mugabane w’Afurika.
Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri perezidansi y’Amerika, Jake Sullivan, yavuze ko Amerika izanye “umutungo ku meza” muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu. Yongeraho ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yiyemeje gushora imali ku mugabane w’Afurika, nyuma yo kugereranya n’ibindi bihugu.
Sullivan yanavuze ko Biden azakira ku meza abayobozi bagera muri 50 b’Afurika mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu, kandi yatangaje ko Amerika izashyigikira ko Afurika yiyunze yinjira mu itsinda G20 ry’ibihugu bikungahaye. Azakora kandi ku buryo igihugu cyo ku mugabane w’Afurika kizaba umunyamuryango uhoraho mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi ka ONU.
Biden yakoze ingendo asura ibihugu by’incuti z’Amerika muri Aziya n’Uburayi no mu Burasirazuba bwo hagati kuva agiye ku butegetsi. Ariko kugeza ubu ntiyari yagenderera Afurika kuva abaye perezida, kandi uyu muhango uzamufasha cyane kumenya uko ibintu ari urusobekerane kuri uyu mugabane.
Ku ruhande rumwe, ibikorwa bya dipolomasi bya Biden kugeza ubu, byibanze ku gutsura demokarasi mu Burengerazuba bw’isi nk’uburyo bwo gupiganwa n’Ubushinwa. Ariko abayobozi b’Amerika bakomeje gushimangira ko inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika, itagamije yose kuganira ku buryo Ubushinwa buvuga rikijyana muri Afurika.
Biden azanashyiraho intumwa idasanzwe yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bizaganirwaho mu nama, kandi deparitema ya Leta y’Amerika ifite umugambi wo gushyiraho Ambasaderi Johnnie Carson kuri uwo mwanya, nk’uko Sullivan yabivuze. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amasosiyeti arenga 300 y’Amerika n’Afurika, azahura n’abayoboye intumwa muri iyi nama, bakaganira ibijyanye n’ishoramari muri segiteri zikenewe cyane.
Jake Sullivan yanongeyeho ko Amerika “itazashyiraho inzitizi” mu nama n’Afurika hagamijwe gushyigikira intambara muri Ukraine. (Reuters)
Facebook Forum