Uko wahagera

Amerika Yataye Muri Yombi Umunyalibiya Ukekwaho Guhanura Indege Yahitanye Abantu 259


Icyo gikorwa cy’iterabwoba cyahitanye abantu bari bari bayirimo bose uko bari 259, barimo Abanyamerika 190.
Icyo gikorwa cy’iterabwoba cyahitanye abantu bari bari bayirimo bose uko bari 259, barimo Abanyamerika 190.

Leta zunze ubumwe z'Amerika yataye muri yombi Umunyalibiya ukekwaho uruhare mu ihanurwa ry'indege ya kompanyi Panam mu 1988 hejuru ya Lockerbie mu Bwongereza.

Uwo Munyalibiya yitwa Abu Agila Mohammad Mas’ud Kheir Al-Marini. Minisiteri y’ubutabera y’Amerika ivuga ko azagezwa bwa mbere imbere y’umucamanza mu minsi iri imbere i Washington, ariko ntisobanura uburyo yamutaye muri yombi.

Gusa mu kwezi gushize, bimwe mu bitangazamakuru byo muri Libiya byavuze ko Mas’ud yashimuswe n’abantu batazwi bari bitwaje imbunda iwe i Tripoli, umurwa mukuru wa Libiya, ku itariki ku itariki ya 16 y’ikwa 11.

Mu kwezi kwa 12, 2020, ni bwo Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yashyikirije urukiko ikirego kuri Mas’ud. Icyo gihe yari afunze muri gereza muri Libiya.

Yaba yarabwiye leta ya Libiya amakuru nyayo y’uruhare rwe mu ihanurwa ry’indege ya Panam, yaturikijwe n’igisasu yari itezemo hejuru ya Lockerbie, ku itariki ya 21 y’ukwa 12, 1988. Icyo gikorwa cy’iterabwoba cyahitanye abantu bari bayirimo bose uko bari 259, barimo Abanyamerika 190.

Mas’ud abaye umunyalibiya wa gatatu ugiye kuburanishwa, nyuma ya Abdel Baset Ali al-Megrahi na Lamen Khalifa Fhimah, bari bashyikirijwe ubucamanza mpuzamahanga na leta ya Colonel Kaddafi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG