Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye abadepite icyenda bazahagararira icyo gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA).
Abatowe biganjemo abatanzwe n’imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.
Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ni ryo rifite umubare munini. Barimo Fatuma Ndangiza wari usanzwe ahagarariye u Rwanda muri iyi nteko, Harebamungu Mathias na Kayonga Carolina.
Amashyaka PSD ahagarariwe na Bwana Musangabatware Clement na Nyiramana Aisha naho PL yo ihagarariwe na Rutazana Francine.
Indi mitwe ya politike isanzwe ikorera mu Rwanda nubwo yatanze abakandida ntiyabonye amajwi ahagije. Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yavuze ko nubwo batsinzwe badacitse intege.
Usibye abadepite batandatu batowe bazahagararira imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, abandi badepite batatu, batowe mu bafite ubumuga, bahagarariwe na Bahati Alex, urubyiruko ruhagarariwe na Iradukunda Alodie, naho abagore bahagarariwe na Uwumukiza Francoise.
Benshi mu batowe, bagaragaje ko ikibahangayikishije ari uguhuza ifaranga rimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Mu badepite 9 batowe, batandatu ni abagore. Abatowe bakaba bakomeje kwishimira intambwe abagore b’abanyarwandakazi bagejejweho.
Amazina yari asanzwe azwi muri iyo nteko arimo ku isonga Martin Ngoga wari Perezida w’iyi nteko, Rwigema Pierre Celestin wahoze ari Ministiri w’intebe w’u Rwanda ntiyongeye kugaragara mu bazahagararira u Rwanda.
Benshi mu bakurikiranye aya matora umwe wavuganye n’Ijwi ry’Amerika utashatse gutangaza amazina ye, banenze uburyo uwatowe yagira amajwi 94 muri 97, uwo bahanganye akagira amajwi atatu cyangwa ane kuri 97 y’abari bagize inteko itora.
Manda y’Umudepite w’u Rwanda muri iyo nteko ni imyaka itanu ishobora
kongerwa inshuro imwe.
Facebook Forum