Uko wahagera

Abatwara Abagenzi Muri Fizi Mu Myigaragambyo y'Iminsi Itatu


Abatwara ibinyabiziga muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’epfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bahagaritse imirimo mu gihe cy’iminsi itatu mu rwego rwo gusaba leta kuvanaho za bariyeri z’abasirikare zishyuza abagenzi amafaranga muri Fizi.

Iyo myigaragambyo yabereye mu duce twa Mboko, Baraka, Misisi , Lusenda, ndetse na Kilembwe. Aho hose` abatwara ibinyabiziga bavuga ko binubura amafaranga bishyuzwa uko banyuze kuri za bariyeri z’abasirikare ndetse n’izandi ma servisi ya leta.

Mkundji Elisha uyobora ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga rizwi ku izina rya Synat avuga ko barambiwe amafranga bishyuzwa. Yavuze ko guhagarika imirimo yabo bigamije gutanga ubutumwa kuri Leta.

Mkundji Elisha avuga ko kuva Makobola kugeza Baraka hari bariyeri 15 za FARDC zishyuza abagenzi amafaranga 500 y’amakongomani ndetse no kuva Baraka ujya Misisi hari bariyeri za FARDC 13 zishyuza abagenzi amafaranga 1,000.

Niyongabo Jean de Dieu ni umumotari ukorera Baraka - Uvira avuga ko iyi myigarambyo yo guhagarika imirimo mu gihe cy’iminsi itatu bakoze ari ngombwa. Avuga ko usibye abatwara ibinyabiziga, n'abagenzi bishyuzwa.

Umuvugizi w'igisirikare muri aka karere Liyetena Marc Elongo avuga ko bariyeri za FARDC ziri mu ibarabara ari zo gucungira abaturage umutekano. Avuga ko nta makuru bafite y’abasirikare bishyuza abagenzi amafaranga.

Nubwo muri Fizi abaturage binubira ubwinshi bwa za bariyeri bishyura amafaranga,muri Teritware ya Uvira Ingabo za FARDC n’iz’uburundi zagiye zivana ho amwe mu bariyeri ya Mai Mai na FARDC atari yemewe n’amategeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG