Uko wahagera

Akarere ka Rubavu Gakomeje Kuvugwamwo Impanuka


Imodoka yakoze impanuka
Imodoka yakoze impanuka

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batatu abandi babiri barakomereka.

Yahitanye uwitwa Hakorimana Albert, ari we wari uyitwaye , Habarugira Rajabu na Mujawamariya Clemetine bari abagenzi muri iyi modoka, naho Nsabimana Jean Pierre na Niyonzima Rajabu nibo bahakomerekeye.

Aho twayisaze iryamye mu marembo y’ibitaro bya Gisenyi, iruhande rwayo hari imbuto z’imyembe myishi ari zo yari ivanye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama, izijyanye mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru twahawe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, avuga ko iyi mpanuka yatewe no ku bura feri kw’ikinyabiziga byatumye kigira umuvuduko mwinshi bikayitera impanuka.

Abo twasanze hafi y’aho impanuka yabereye baganiriye n’Ijwi ry’Amerika na bo baremeza ibyabaye bakavuga ko atari ubwa mbere impanuka zibera muri aka gace.

Ku ruhande rw’aba baturage bo baravuga y’uko uyu muhanda wabereyemo impanuka udakoze neza bagakomeza basaba ubuyobozi ko bwakita ku kibazo cyabo.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’u Burengerazuba CIP Mucyo Rukundo yavuze ko umuhanda impanuka yabereyemo ukiri gukorwa agasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika.

Ubwo senateri Murangwa Khadidja yageraga mu karere ka Rubavu mu gikorwa cyo kugenzura impamvu zikunze gutera impanuka, yavuze ko leta y’u Rwanda igerageza kubaka ibikorwaremezo, gusa aho kugira ngo zigabanuke zigakomeza kwiyongera.

Ubushakashatsi bwakozwe na polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bigaragaza ko mu myaka 4 ishinze, abantu basaga 2500 ari bo bamaze gupfa bazize impanuka.

Iyi mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018 hapfuye abantu 597, mu mwaka wa 2019 hapfa 573 , mu 2020 hapfa abasaga 600 no 2021 hapfa abarenga 650 bose bazize impanuka zo mu mihanda.
Inkuru ya Gloria Tuyishime akorera Ijwi ry'Amerika mu ntara y’u Burengerazuba bw'u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG