Leta y’u Rwanda irashishikaliza abahinzi n’aborozi gukoresha
ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi, mu rwego rwo kwirinda
ibihombo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.
Byavugiwe mu nama yahuje ministeri y’ubuhinzi, iy’ikoranabuhanga, Banki y’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi FAO.
Izi nzego zashishikarije urubyiruko kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo y’ubuhinzi, mu rwego rwo kwirinda itungurana rijya riterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Ministiri w’ubuhinzi mu Rwanda, Gerardine Mukeshimana, asobanura ko kugeza ubu hari ibigoranye mu ikoranabunga ryifashishwa mu buhinzi, ariko hari iryo abanyarwanda benshi babona ritabagoye. Asanga ariko abahinzi batarabwinjiramo neza.
Iyi nama cyane cyane yari yagenewe urubyiruko rukora mu buhinzi n’ubworozi. Uru rubyiruko rwagaragaje ko kugeza ubu ikoranabuhanga ryabateje imbere.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ivuga ko abahinzi barenga miliyoni imwe aribo bifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yabo, abandi bagihinga bakoresheje gakondo.
Iyi mikorere ivugwa ko itakigendanye n’igihe, kuko ikururira abahinzi mu gihombo.
Mu mpera z’uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yatangije umushinga w’amafaranga miliyari 300 ku nguzanyo yafashe muri Banki y’isi, azifashishwa mu guha abaturage nkunganire mu buhinzi, kubona ifumbire bakoresheje ikoranabuhanga ndetse no gushakisha amasoko y’ibyo bejeje bifashishije iri koranabuhanga.
Facebook Forum