Uko wahagera

Ibirori by'Ubwigenge bwa Tanzaniya Byaburijwemo


Prezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya
Prezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya

Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, Umutegarugoli Samia Suluhu Hassan, yaburijemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge. Umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzaniya uzaba kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Ingengo y’imali yari kuzawugendaho ingana n’amadolari 445,000. Perezida Suluhu yategetse ko, aho kuyakoresha ibirori bihenze gutya, ahubwo ajya kubaka amazu y’amacumbi mu mashuri umunani.

Si ubwa mbere guverinoma ya Tanzaniya ibikoze. Ubwa mbere byabaye ni 2015. Uwari umukuru w’igihugu icyo gihe, John Magufuli, yaburijemo ibirori, ingengo y’imali yabyo ayubakisha umuhanda mu mujyi wa Dar es Salaam. Mu 2020 nabwo yarongeye, amafaranga ayashyira mu bikorwaremezo by’ubuvuzi.

Umunsi w’ubwigenge bwa Tanzaniya, utandukanye n'uw’isabukuru y’ivuka rya Tanzaniya witwa "Tanzania Union Day". Ariko yombi ni iminsi mikuru ikomeye kandi y'ikiruhuko.

Umunsi w’ubwigenge wibutsa isabukuru y’ubwigenge bwa Tanganyika, yari koloni y’Abongereza. Yabubonye ku itariki ya 9 y’ukwa 12 mu 1961. Ni wo uzwi nka "Independence Day". Naho Uninon Day ukomoka ku bwiyunge bwa Tanganyika na Zanzibar, byabyaye Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya ku itariki ya 26 y'ukwezi kwa kane 1964.

Amasezerano yo kwishyira hamwe no gukora igihugu kimwe yashyizweho umukono na perezida wa mbere wa Tanganyika, Julius Nyerere, na perezida wa mbere wa Zanzibar, Abeid Karume, ku itariki ya 22 y'ukwa kane 1964.

Yagiye mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi ku itariki ya 26 y'ukwa kane 1964. Nyerere yahise aba perezida wa mbere w'igihugu gishya, Tanzaniya, naho Karume aba visi-perezida wa mbere wacyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG