Uko wahagera

Abakomiseri Banze Kwemeza Ibyavuye Mu Matora Muri Kenya Birukanywe


Prezida William Ruto
Prezida William Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto yahagaritse ku mirimo abakomiseri bane b’amatora bitandukanyije n’intsinzi ye mw’itora ryo mu kwezi kwa 8, ashyiraho itsinda ryo gukora iperereza ryo kureba niba bakurwaho.

Perezidansi ni yo yatangaje ihagarikwa ry’abo bakomiseri uyu munsi kuwa gatanu. Ibyo byatangije urundi rugamba hagati ya guverinema n’abatavuga rumwe na yo. Bibaye nyuma y’uko inama nkuru y’igihugu, isabye Ruto gushyiraho urukiko rwo kuburanisha abo bakomiseri bane, Juliana Cherera, Justus Nyang'aya, Irene Masit na Francis Wanderi.

Raila Odinga, ufite uburambe muri politiki akaba umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, byabuzeho gato ngo atsinde muri iryo tora ryo mu kwezi kwa munani, yamaganye igikora cya Ruto kuri abo bakomiseri.

Yagize ati: “Guverinema ya Ruto yari yaratangiye gushakisha uburyo bwo gukuraho abo bane bashyize imbere ubutabera”. Odinga yabivuze kuri uyu wa gatanu kandi ashinja Ruto kugerageza kugenzura itora ritaha, arenze ku byo yijeje abanyakenya.

Raila Odinga yakomeje agira ati: “Barashaka gushyiraho abakomiseri babo, kugirango bazagire uburiganya mu 2027”. Yarahiriye ko azakoresha inama akabaza abanyakenya icyakorwa kuri icyo kibazo.

Ibiro bya Perezida Ruto ntibyahise bizubiza ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ubwo byari bisabwe kugira icyo bivuga ko birego bya Odinga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG