Uko wahagera

Urukiko Mu Rwanda Rwagize Prince Kid Umwere


Dieudonne Ishimwe uzwi nka Prince Kid
Dieudonne Ishimwe uzwi nka Prince Kid

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha rugira umwere Bwana Dieudonne Ishimwe uzwi nka Prince Kid. Umucamanza yabuze ibimenyetso bidashidikanywaho ku byaha ubushinjacyaha bumurega. Ni ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa bo mu marushwa ya nyampinga w’u Rwanda. Eric Bagiruwubusa

Umucamanza akimara gutangaza ko Bwana Dieudonne Ishimwe uzwi nka Prince Kid abaye umwere kandi agategeka ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa, icyari urukiko cyahindutse nk’ikibuga cy’umupira. Bamwe mu bumvaga urubanza bari binjiranye za Vuvuzela zimenyerewe ku bibuga by’umupira.

Umucamanza yasomye icyemezo hari ubushinjacyaha gusa mu mpande ziburana. Ubushinjacyaha bwareze Ishimwe ibyaha bitatu: gukoresha undi imibonano ku gahato, gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni ibyaha buvuga ko yakoreye abakobwa bahawe amazina aya BMF na BKF. Bumurega kandi icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina buvuga ko yakoreye BBF.

Ubushinjacyaha buvuga ko ishimwe yakoresheje BKF na BMF imibonano mpuzabitsina ku gahato nta bwumvikane bubayeho. Buvuga ko igihe ishimwe yari ashinzwe gutegura amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda yitwazaga ububasha yari afite muri ayo marushanwa. Bumurega kandi ko yabakoreshejeho uburiganya ashingiye ku ntege nkeya zabo cyane nk’uwahawe izina rya BMF.

Prince Kid ariko ibyo byose we akabihakana akavuga ko nta byo yigeze akora. Avuga ko ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho ku byaha bumurega.

Hari inyandiko abo bakobwa bashyiriyeho imikono imbere ya noteri bemeza ko Prince Kid atabahohoteye. Izi ni na zo byumvikana ko umucamanza yashingiyeho mu kumugira umwere.

Ubushinjacyaha bwasabaga kutazaziha agaciro kuko bwemeza ko zitavugisha ukuri. Buvuga ko izo nyandiko bwarangije kuzitangira ikirego mu rukiko. Urukiko rwasesenguye izo nyandiko ruhitamo gutumiza abo bakobwa. Bemeje ko ibikubiyemo ari bo babyiyandikiye kandi ko n’inyandiko zo mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bazemera.

Umucamanza avuga ko izo nyandiko zo mu nzego zitandukanye zivuguruzanya. Yavuze ko inyandiko ikorewe imbere ya noteri igomba kugira agaciro kayo igihe nta yindi iyivuguruza.

Kuri abo bakobwa bavuga ko bahohotewe urukiko rwavuze ko imvugo zabo batazumvikanaho n’uregwa. Ku bireba BMF uvuga ko yahohoterwaga abanje guhabwa amafaranga mu gihe cya COVID-19, urukiko rwabiteye utwatsi. Rusanga hari kubamo ibindi bimenyetso byunganira ibyo avuga.

Nyuma y’isesengura kuri buri cyaha, umucamanza yanzuye ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze muri uru rubanza bidahagije. Yahanaguyeho Ishimwe Dieudonne ibyaha byose yanzura ko ari umwere kandi ko urubanza rukimara gusomwa ahita asohoka mu gihome.

Ni icyemezo cyazamuye amarangamutima y’abatari bake, bamwe barafukama bashimira Imana abandi bazenguruka imbago z’urukiko bavuza akaruru.

Ku munyamategeko Emelyn Nyembo , umwe mu bunganira Ishimwe na we ibyishimo byari byose akimara kumenya amakuru ko batsinze uru rubanza.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, ijwi ry’Amerika ntiryabashije kumenya niba ubushinjacyaha buzemera icyemezo cy’urukiko uko kiri cyangwa niba buzakijuririra. Mu nshuro twahamagaye Bwana Faustin Nkusi uvugira urwego rw’ubushinjacyaha ntiyitabye telefone ye ngendanwa.

Prince Kid agizwe umwere mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga kumuhamya ibyaha no kumufunga imyaka 16 mu munyururu. Bwanamusabiraga gutanga ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda ingana na miliyoni ebyiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG