Uko wahagera

Ingabire Victoire Arahakana Gukorana n’Imitwe y’Iterabwoba


Ingabire Victoire Umuhoza
Ingabire Victoire Umuhoza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ejo yatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, kidaturuka ku gihugu cye ahubwo giterwa n’umutwe wa FDLR ukorera muri icyo gihugu.

Perezida w’u Rwanda kandi, mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko, avuga ku kibazo cya Kongo n’umutwe wa FDLR, yatunze agatoki, abo atavuze amazina, ariko bari mu mashyaka arwanya ubutegetsi, bari mu Rwanda, kandi avuga ko bakorana n’iyo mitwe iri muri Kongo. Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko bidegemba.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana amaze kuvugana n’umuyobozi wa rimwe mu mashyaka akorera mu Rwanda, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, uyobora ishyaka DALFA -Umurinzi ritaremerwa muri icyo gihugu. Yabanje kumubaza uko yakiriye ijambo ry’umukuru w’igihugu.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:37 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG