Jenerali Leopold Mujyambere, umwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda ni we ugezweho mu kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bumuregana na begenzi be.
Jenoside yabaye ari umusirikare mu ngabo za FAR afite ipetiti rya Kapiteni. Yabwiye urukiko ko yari mu itsinda ry’abasirikare bahawe kurinda umurambo wa Perezida Juvenal Habyarimana mbere yo kuyoboka umutwe wa FDLR.
Mujyambere yabayeho umujyanama wa Jenerali Majoro Paul Rwarakabije mu mashyamba ya Repubulika ya Kongo. Mu yindi mirimo yabwiye urukiko yakoreye mu mashyamba ya Kongo harimo kuba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo muri FDLR FOCA
Uyu mugabo ni na we ufatwa nka “Kizigenza” w’itsinda ry’abaregwa batandatu. Undi wireguye ni ni Koloneli Felicien Ruzindana wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi bwa gisirikare mu mutwe wa FDLR.
Jenerali mujyambere ariregura avuga ko yagiye mu mutwe wa FDLR kubera ko nta yandi mahitamo yari afite.
Abamaze kwiregura bose baravuga ko bageze muri uwo mutwe kubera amaburakindi. Baregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubugambanyi bagamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kurema umutwe w’ingabo zitemewe.
Facebook Forum