Uko wahagera

Afurika Yepfo n’Ubwongereza Byemeranyije Gufatanya mu by’Ubuvuzi


Perezida Cyril Ramaphosa w'Afurika y'Epfo
Perezida Cyril Ramaphosa w'Afurika y'Epfo

Ubwongereza n’Afurika y’epfo uyu munsi byatangaje umugambi mushya w’ubufatanye mu by’ubuvuzi na siyansi. Ni ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu, Perezida Cyril Ramaphosa i Londres.

Kuri uyu wa gatatu, Ubwongereza bwatangaje, ubufatanye bushya mu bijyanye n’ubushakashatsi, ubwo Ramaphosa yarimo gusura, ikigo Crick, kinini gikora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi ku mugabane w’Uburayi. Ramaphosa yari kumwe n’umwami Charles n’umuvandimwe we Edward. Banazengurukanye mu busitani buzafasha Afurika y’epfo kubungabunga ibimera bitandukanye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, James Cleverly yavuze ko ubufatanye mu buryo butandukanye, nko mu gukora inkingo n’ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe, ibihugu byombi bizabyungukiramo.

Perezida Ramaphosa, araza kubonana na minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, uyu munsi kandi baraba bari mu nama y’ubukungu hagati y’Ubwongereza n’Afurika y’epfo baganira ibijyanye n’ubuhahirane n’ishoramali. Afurika y’epfo ni cyo gihugu gihahirana n’Ubwongereza kurusha ibindi byo ku mugabane w’Afurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG