Uko wahagera

Arabiya Sawudite Yatunguye Argentine Iyitsinda Ibitego 2-1


Uyu ni umunsi wa gatatu igikombe cy’isi kibera muri Katari gitangiye. Argentine nk’imwe mu makipe y’ibigugu yahabwaga amahirwe yo gutangira neza imikino y’igikombe cy’isi imaze gutsindwa na Alabiya Sawudite ibitego 2-1.

Ikipe y’igihugu cy’Arabiya Sawudite ibaye nkikuraho urujijo rw’uko Arijentina iyobowe n’igihangange Lionel Messi idashobora guhangarwa. Umukino wahuzaga amakipe yombi mu gikombe cy’isi kibera muri Katari warangiye Arabiya Saudite itsinze Arijantina ibitego bibiri kuri kimwe.

Arijantina isanzwe izwi kwiharira ibikombe bya shampiyona yo muri Amerika y’Epfo aho kuri ubu yari yarangije iyi shampiyona idatzinzwe na rimwe, byabaye nkibiyiha ikizere cy’uko iza kurangiza uyu mukino iwutsinze bitewe n’amateka ubwayo izwiho hakiyongeraho ko Messi yari yabashije gufungura izamu rya Arabiya Sawudite mu minota ya mbere y’umukino ubwo yinjizaga penaliti. Ubwo byahise biba igitego kimwe cy’Arijentina ku busa bwa Arabiya Sawudite.

Arigentine ariko yasaga nkiyoboye umukino, yatangiye kugaragara nkidafite amahirwe yo gutsinda nyuma yo kwinjiza ibindi bitego bitatu nyuma ya penaliti ariko umusifuzi akabyanga, ibyari bigiye gushimangira ubudahangarwa bw’Arijentina.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ni bwo Arabiya Sawudite yarungurutse mu izamu ry’Arijentina igitego cyayo cya mbere kiba kirinjije gitsinzwe na Saleh Al-Shehri, igitego cyahise gicecekesha abafana b’Arijentina.

Ku munota wa 52 w’igice cya kabiri cy’umukino, Arabiya Sawudite yongeye kureba mu izamu ry’Arigentina ubwo Salem Al-Dawsari wambaye nimero 10 yabanzaga gucenga abakinnyi babiri mbere yo gusunikira ishoti riremereye mu nshundura z’Arijentina, umukino ukarangira ari 2-1.

Herve Renard, umufaransa utoza ikipe y’Arabiya Sawudite yavuze ko uyu ari umunsi w’amateka kw’ipike ye yihanangirije ibihangange mu mupira w’amaguru. Yumvikanye avuga ariko ko iri atari iherezo kuko bafite indi mikino ibiri imbere kandi ikomeye. Ku rundi ruhande, Arijantina yavuze ko yatsinzwe kubera amakosa yayo ariko igiye kwita ku mikino iri imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG