Uko wahagera

Umunyarwandakazi Mukansanga Agiye Kwandika Amateka Asifura Igikombe Cy'Isi Mu Bagabo


Salima Mukansanga akomeje kwandika amateka muri ruhago
Salima Mukansanga akomeje kwandika amateka muri ruhago

Imikino y’igikombe cy’isi mu mupira w'amaguru itangira kuri iki cyumweru, ni yo ya mbere mu mateka izaba igaragayemo abagore basifura mu gikombe cy’isi cy’abagabo.

Aba bagore uko ari batatu, baturuka mu Bufaransa, u Rwanda n’Ubuyapani. Ukomoka mu Bufaransa yitwa Stephanie Frappant, umunyarwandakazi ni Salima Mukansanga na Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani.

Bose bahuriza ku kuba iki cyizere bagiriwe ari amateka yiyanditse ndetse bizeye gushyira umutima ku kazi kabo kurusha gutekereza ku cyo bari cyo nk’abagore.

Mukansanga avuga ko gutoranywa mu bagore batatu bazasifura hagati mu kibuga ari ishema ndahangarwa mu mateka:

"Ntabwo nshimishijwe gusa no kuba naratoranyijwe nk’umwe mu bagore batatu bazasifura mu gikombe cy’isi ahubwo ni ibintu by’agaciro gakomeye n’icyubahiro kuba mu kintu nk’iki cy’amateka ndetse tukaba bamwe mu bakora ayo mateka. N'ikintu cyo ku rwego rwo hejuru, n’ikintu gishimishije cyane."

Aba bagore batatu bagize itsinda ry’abasifuzi, biyongeraho abandi batatu bazaba bari ku ruhande bafite agatambaro. Bo bakomoka mu bihugu bya Burezili, Amerika na Mexico.

Aba basifuzi b’abagore bavuga ko amarushunwa akomeye bagiye basifura ku migabane bakomokaho ari yatumye bagira aho batandukanira n’abandi ndetse bakumvikanisha ko yasaga nk’abategura kuzajya mu gikombe cy’isi.

Mukansanga w’imyaka 34, yahamagawe mu gikombe cy’isi asanzwe n’ubundi ari we wabaye umugore wa mbere mu mateka wasifuye imikino yo ku rwego rw’igikombe cy’Afurika mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka. Hari mur Kameruni.

Nubwo Mukansanga yatangiye gusifura afite imyaka 20 mu mikino y’abagore mu Rwanda, inzozi ze zari ukuzakina umukino w’intoki wa Basketball.

Salima Mukansanga mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu mu 2021
Salima Mukansanga mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu mu 2021

Frappant wo mu Bufaransa w’imyaka 38 n’ubundi yasifuye mu gikombe cy’isi cy’abagore muri 2019 cyabereye iwabo mu Bufaransa. Muri uwo mwaka kandi yasifuye n’indi mikino ya shampiyona n’umukino ya nyuma w’irushanwa ryo mu Burayi, wahuje ikipe ya Liverpool na Chelsea.

Naho Yashimita wo mu Buyapani we, ufite imyaka 36, muri uyu mwaka ni bwo atangiye gusifura kinyamwuga. Yari asanzwe ari umutoza w’amasiporo akorerwa mu mazu y’imyidagaduro.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko atigeze atekereza ko yahabwa gukora akazi nk’aka ko gusifura mu gikombe cy’isi cy’abagabo kizabera muri Katari. Yumvikanisha ko ari inshingano zikomeye ariko avuga ko yishimiye kuzirangiza neza.

Yoshimi Yamashita
Yoshimi Yamashita

Ubu rero aba bagore uko ari batatu bari kumwe na bagenzi babo b’abagabo basifura, aho mu gihe abakinnyi bari mu myitozo nabo batangiye imyitozo ku ruhande rwabo. Bavuze kandi kuba ari bo bagore batatu bitabiriye irushanwa ry’abagabo ryo kuri uru rwego ari ibintu byagakwiye gushishikariza abandi bakobwa cyangwa abagore kubafatiraho urugero.

Nubwo aba bagore abagiye kwandikira amateka mu gikombe cy’isi kizabera muri Katari, imiryango itandukanye kw’isi inenga iki gihugu kutubahiriza uburenganzira bw’umugore.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG