Uko wahagera

Donald Trump Agiye Kwiyamamariza Kongera Kuyobora Amerika


Donald Trump wigeze kuba perezida w'Amerika
Donald Trump wigeze kuba perezida w'Amerika

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yaraye atangaje ko aziyamamariza na none amatora y'umukuru w'igihugu yo mu 2024.

Abavoka ba Donald Trump babanje kujyana impapuro ze za gombwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora. Nyuma yaho, mu ijoro ryakeye, muri disikuru yamaze nk’isaha iwe mu rugo rwe, yatangarije abanyamakuru ku mugaragaro ko ari kandida. Hari n’umuryango we n’abayoboke be amagana.

Trump yaravuze, “Amerika iragarutse guhera iri joro. Kugirango Amerika yongere ibe igihangange, ntangaje muri iri joro ko ndi kandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.”

Trump abaye uwa mbere na mbere utanze kandidatire ye. Abikoze kare cyane ku buryo dusanzwe. Ababisesengura bemeza ko ashaka gusiga cyane bihagije abandi nabo bashaka kwiyamamaza bo mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani. Kugeza ubu abavugwa cyane ni Mike Pence, wahoze ari vis-perezida we, na Ron DeSantis, guverineri wa leta ya Florida, iri mu majyepfo y’igihugu.

Ikindi bavuga gishobora kuba cyamuteye ubwira, ni ukugirango abambire imanza nyinshi zimuri hejuru mu nkiko. Minisiteri y’ubutabera irimo iramukoraho anketi ku ruhare yaba yaragize mu gitero cy’abayoboke be ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa

mbere 2021 ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu-Capitol, hano i Washington DC. Muri leta ya Georgia, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, umushinjacyaha amukurikiranyeho icyaha cyo gushaka guhindura ibyavuye mu matora yo mu 2020.

Ku rundi ruhande, abahanga mu by’amategeko na politiki bemeza ko nta tegeko rihari ribabuza gukomeza gukora anketi zabo, nk’uko nta tegeko ririho ryabuza Trump gukomeza kwiyamamaza igihe baba batanze ibirego mu nkiko.

Ibyo ari byo byose, Donald Trump, aramutse yongeye gutorwa, yaba abaye perezida wa kabiri mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika utegetse manda ebyiri zidakurikiranye.

Umwe rukumbi byabayeho kugeza ubu ni Grover Clevaland. Yatowe bwa mbere mu 1884. Arangije manda ye yarongeye ariyamamaza mu 1888, ariko aratsindwa. Manda y’uwamutsinze irangiye mu 1892, yarongeye ariyamamaza, noneho aratorwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG