Uko wahagera

Kameruni: Abavuzi n'Abarwayi Bahuriye mu Rugendo Rusaba Kwirinda Diyabete


Muri Kameruni abakozi bo mu buvuzi n’abarwayi ba Diyabete bakoze urugendo uyu munsi tariki 14 y’ukwezi kwa 11, umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana iyo ndwara. Baramagana ibibazo by’umutekano muke basanga byaratumye umubare w’impfu mu barwayi ba diyabete wariyongereye.

Abakozi bo mu buvuzi bavuga ko ubushyamirane n’abitandukanyije muri Kameruni hamwe n’iterabwoba hafi y’umupaka w’igihugu na Cadi na Nijeriya, byabujije 70 kw’ijana by’abarwayi kwivuza.

Abarwayi ba diyabete n’abakozi bo ku bitaro uyu munsi bari mu murwa mukuru wa Kameruni, Yawunde, mu rugendo bakoze bamagana icyo bise ihohoterwa ry’uburenganzira bw’abarwayi ba diyabete.

Abari mu myigaragambyo bavuga ko ubushyamirane n’abitandukanyije hamwe n’abarwanyi ba kiyisilamu ku mipaka ya Cadi na Nijeriya, birimo kubuza abarwanyi kubona ubuvuzi bwo kurengera ubuzima bwabo.

Guverinema ivuga ko abarwanyi ba Boko Haram mu majyaruguru ya Kameruni hamwe n’abitandukanyije mu burengerazuba bw’igihugu, akenshi bagaba ibitero ku bitaro kandi bashimuta abakozi bo mu buvuzi.

Kw’itariki ya kane y’ukwezi kwa kane, abakozi bo mu buvuzi bashimutiwe mu mujyi wa Batibo mu ntara y’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Kameruni. Abayobozi babyamaganiye ku bitandukanyije. Aba barabihakanye.

Kameruni ivuga ko abenshi mu bakozi bo mu buvuzi bahunze imirwano, ibyo nabyo bituma bitoroha kugeza ibikoresho n’imiti ku bitaro.

Muri programu yatambutse kuri radiyo y’igihugu uyu munsi, abakozi bo mu buvuzi bavuze ko umubare w’abantu bazize diyabete, ku bitaro by’uturere wavuye kuri 260 mu mwaka ushize, ukaba ubu ugeze hafi kuri 400.

Abayobozi bavuze ariko ko hari benshi mu barwayi baguye hanze y’ibitaro batatangajwe. Banavuga ko abenshi mu barwayi ba diyabete bageze ku bitaro, uburwayi bubageze kure, biturutse ku bushyamirane n’umutekano muke byababujije kubona ubuvuzi bari bakeneye. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG