Uko wahagera

Urukiko Rwategetse Abaderevu ba Kenya Airways Gusubira ku Kazi


Bamwe mu Baderevu ba Kenya Airways
Bamwe mu Baderevu ba Kenya Airways

Abaderevu b’indege mw’isosiyeti Kenya Airways, bari bahagaritse akazi bategetswe n’urukiko gusubira ku mirimo bitarenze ejo taliki icyenda y’ukwezi kwa 11.

Umucamanza mu bibazo by’umurimo n’umubano n’abakoresha, Anna Mwaure, yafashe icyemezo kigira kiti: “Abaderevu ba Kenya Airways bazabe basubiye ku mirimo yabo bitarenze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, tariki 9 y’uku kwezi kwa 11 nta kindi gisabwe”.

Itegeko ry’urukiko rije nyuma y’ibaruwa y’umuyobozi mukuru wa Kenya Airways, yari yagaragaje umugambi wo guhagarika amasezerano yari yumvikanyweho n’urugaga rw’abaderevu bayo, ivuga ko imyigaragambyo barimo ubu, inyuranyije n’amategeko kandi ko yongera ibibazo by’ubukungu.

Abari mw’ishyirahamwe ry’abaderevu ba Kenya Airline, urugaga rugizwe n’abaderevu bagera muri 400, bagiye mu myigaragambyo kuwa gatandatu nyuma yo kunanirwa gukemura impaka. Harimo zirebana n’amafaranga batanga ya pansiyo.

Guhagarika imirimo byatumye ingendo zibarirwa muri mirongo zihagarikwa, kandi byanabangamiye abagenzi ibihumbi n’ibihumbi. (Reuters).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG