Uko wahagera

Ingabo za DRC Zatangiye Kugaba Ibitero ku Barwanyi ba M23


Bamwe mu basirikare ba DRC
Bamwe mu basirikare ba DRC

Indege z’intambara z’ingabo za Republika ya demokrasi ya Kongo guhera kuri uyu wa Kabiri zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi mu duce two mu ntara ya Kivu ya ruguru. M23 yamaganye ibyo bitero uvuga ko birimo kwibasira abasivili.

Iyi mirwano hagati y’ingabo za Kongo FARDC n’abarwanyi ba M23 yongeye kubura mu gitondo cya kare cyo kur’uyu wa kabiri. Ingabo z’igihugu zakoresheje indege z’intambara, mu gutera amabombe mu birindiro by’abarwanyi ba M23 mu duce twa Cyanzu, na Musongati turi muri teritware ya Rutshuru ahitwa Bwisha hamaze iminsi hafashwe na M23.

Iyo mirwano yateye ubwoba abaturage baturiye utwo duce twabereyemo imirwano. Amakuru dukura ahabereye iyo mirwano avuga ko abantu barenga 500 bamaze guhungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda batinya ko bashobora guhura n’ibisasu bituruka ku ruhande rw’ingabo za Kongo ndetse n’abayirwanya.

Emmanuel Muhozi umudepite k’urwego rw’intara watowe n’abaturage bo mu karere ka Rutshuru asaba igisirikare cya leta gushyira imbaraga mur’iyi mirwano mu rwego rwo guha umutekano usesuye abasivile bo muri Kivu ya ruguru.

Ku rundi ruhande Isaac Bugeri umusesenguzi mu bya politike ya Kongo asaba ko hagomba kubaho ibiganiro hagati ya FARDC na M23. Uyu asaba kandi abandi barwanyi batavuga rumwe na leta ya Kongo gushyira imbunda hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko Kongo yabitangaje mu mugambi wayo wo gusubiza mu buzima busanzwe abari mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu gihe imirwano yongeye kubura Leta ya Kongo yatangaje ko igisirikare cyayo FARDC ubu kiteguye kurangiza intambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu iganganyemo na M23.

Uwo mutwe wo uramagana ibitero by’indege byatangijwe na Leta.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, ubuyobozi bw’umutwe wa M23 uvuga ko amabombe arimo guterwa n’indege z’intambara za FARDC arimo guhitana ubuzima bw’abaturage baturiye utwo turere.

M23 yavuze yuko mu gihe ikomeje guharanira amahoro n’umutekano birambye, leta yo yahisemo kubura imirwano yo ku rwego rwo hejuru.
Leta ya Kongo yahakanye ibivugwa na M23 ko ibitero byayo birimo kwibasira abaturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG