Uko wahagera

Amerika mu Matora Ashobora Gukoma mu Nkokora Politiki ya Perezida Biden


Umwe mu bafite ubumuga ashyira urupapuro rw'itora mu gasanduku
Umwe mu bafite ubumuga ashyira urupapuro rw'itora mu gasanduku

Ibiro by’amatora bya mbere byafunguye saa kumi n’ebyiri mu gitondo muri leta zo mu burasirazuba bw’igihugu (hari saa saba mu Burundi no mu Rwanda). Ku rwego rw’igihugu, amatora aravugurura kimwe cya gatatu cya Sena (ni ukuvuga intebe 35), n’intebe z’inteko ishinga amategeko-Umutwe w’Abadepite zose uko ari 435.

Mu baturage hafi miliyoni 260 bagejeje ku myaka yo gutora, abarenga miliyoni 43 barangije gutora muri iyi minsi ishize, nk’uko amategeko abyemera. Bamwe bagiye mu biro by’itora. Abandi bohereje impapuro z’itora n’iposita.

Bene aya matora aba hagati muri manda y’umukuru w’igihugu buri myaka ine aba ameze nka referandumu ku mikorere ye. Akenshi ishyaka rye rirayatsindwa. Ni yo mpamvu uyu munsi Abarepubulikani bafite icyizere cyane cyo kwegukana intebe zigera kuri 25 mu nteko ishinga amategeko-Umutwe w’Abadepite.

Bibaye bagira ubwisanzure busesuye, bityo bakabasha kubangamira politiki ya Perezida Joe Biden w’Umudemokarate, bikamutera n’ikibazo mu mugambi we wo gushaka manda ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu ataha mu 2024. Ahubwo byaha imbaraga cyane uwo yasimbuye ku ntebe, Donald Trump, nawe ushaka kuzongera kwiyamamaza.

Ibiva mu matora y’uyu munsi bya mbere biratangira kumenyekana mu ma saa mbiri y’ijoro (ni ukuvuga saa cyenda y’ijoro mu Burundi no mu Rwanda). Ariko byose byose bizafata nk’icyumeru kugirango bimenyekane bwa nyuma. Inteko ishinga amategeko nshya izatangira imirimo yayo ku itariki ya 3 y’ukwa mbere gutaha. (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG