Uko wahagera

U Rwanda Rurashinja Kongo Kuvogera Ikirere Cyarwo n'Indege y'Intambara


Indege y'intambara ya igeze ku kibuga cya Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Indege y'intambara ya igeze ku kibuga cya Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Leta y’u Rwanda irashinja Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuvogera ikirere cyayo.

Itangazo ry’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ku rubuga rwa Twitter riravuga ko uyu munsi saa 11:20 indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda igakora hasi akanya gato.

U Rwanda ruravuga ko rwayihoreye igahita isubira muri Kongo. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rwamenyesheje Leta ya Kongo icyo gikorwa rucyamagana kandi ko yabyemeye.

Kugeza ubu ntabwo turabasha kubona leta ya Kongo ngo igire icyo ivuga kuri iki gikorwa ishinjwa.

Gusa hakurya y'umupaka ku ruhande rwa Kongo ikibuga cy’indege cya Goma kirafunze, nta ndege zemerewe kuhakorera ingendo nkuko umuyobozi w’uwo mujyi yabibwiye umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika uri i Goma.

Kuva ejo nimugoroba haragaragara indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zikorwa n’igihugu cy’ Uburusiya.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika uri i Goma aravuga ko yabonye izo ndege ku kibuga ariko ntiyemererwe kuhegera ariko akagereranya ko zishobora kuba zigera 40. Yemeza ko nyuma zaje gusubirayo hagasigara 3.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye zimwe muri zo ziguruka mu kirere cya hafi aho mu bisa n’imyitozo. Itangazamakuru ryabujijwe kuhagera kandi nta rwego urwo ari rwo rwose aho muri Kongo ruragira icyo ruvuga kuri izo ndege.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG