Uko wahagera

Afurika Yakongera Umubare w’Amakipe Ajya mu Igikombe cy’Isi?


Iminsi isigaye ngo imikino y’igikombe cy’Isi 2022 izabera muri Katari, irabarirwa ku ntoki. Bibaye ubwa mbere mu mateka igikombe cy’Isi kibereye mu burasirazuba bwo hagati, ndetse ni ubwa mbere kizaba kibaye ari mu mpera z’umwaka, ni ukuvuga mu kwezi kwa cumi na kumwe n’ukwa cumi n’abiri.

Amakipe yose azava ku migabane yose y’isi azahagararira ibihugu byayo muri iki gikombe ni 32. Birashoboka ariko ko igikombe cy’isi kizakinirwa muri 2026, umubare w’amakipe y’ibihugu uzongerwa ukagera kuri 48. Muri iki gikombe cya 2022 kizakinirwa muri Katari, umugabane w’Afurika ugizwe n’ibihugu 54, uzaba uhagarariwe n’amakipe atanu gusa yo mu bihugu bya Senegali, Kameruni, Maroke, Ghana na Tuniziya. Urebye uko umugabane w’Uburayi ungana ugereranije n’Afurika, Aziya cyangwa Amerika y’Epfo n’iya Ruguru ubona ko ari wo mugabane muto ariko ntibiwubuza kenshi kuba ari ari wo uhagararirwa n’amakipe menshi.

Ubu Uburayi bufite amakipe 13 azaba ari muri Katari muri uku kwezi, ari byo bituma buguma ku isonga mu mateka yaranze igikombe cy’Isi mu kugira umubare munini w’amakipe ajya muri iri rushanwa.

Uburayi kandi ni bwo bufite ikampa ryo gutahukana igikombe cy’isi inshuro nyinshi zigera kuri 12 zose.

Ibihugu byo ku Migabane Itandukanye Bigera mu Gikombe cy’Isi mu buhe buryo?

Niba ingano cyangwa uko Uburayi bungana atari yo mpamvu, imiterere yabwo yaba ari iyo mpamvu bwitirirwa amateka yo gutwara igikombe cy’Isi kurusha indi migabane. Birazwi ko Uburayi ari bwo bufite amashampiyona akomeye ku Isi.

Ubusanzwe Aziya iza inyuma y’umugabane w’Afurika ho umwanya umwe, ariko hakaba igihe iba ifite imyanya itanu ahanini bitewe n’uko mu mikino y’amajonjora ihuza ibihugu byo ku migabane itandukanye iha umwanya umwe w’inyongera igihugu cyo ku mugabane runaka.

Mu gikombe cy’Isi cyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya, Ostraliya ishyirwa mu makipe yo muri Aziya mu gikombe cy’isi, yatsinze ikipe y’igihugu cya Handurasi umukino wo kwishyura bituma Aziya ihita ibona imyanya itanu mu gikombe cy’Isi. Ubu rero Aziya ifite amakipe atandatu azayihagararira kuko Ostraliya yatsinze Peru, hakiyongeraho Katari igomba kuba muri iri rushanwa kuko ari yo yaryakiriye.

Amerika y’Epfo igizwe n’ibihugu 12 izahagararirwa n’amakipe ane muri Katari, yavuye mu makipe y’ibihugu 10 yahataniye kuvamo azajya mu gikombe cy’Isi. Muri iki gikombe, Amerika ya ruguru, iyo hagati na Karayibe nabyo bizahagararirwa n’amakipe ane.

Abahanga mu bya Ruhago Bavuga Iki kuri Afurika?

Patrick Mboma ukomoka muri Kameroni wabaye icyamamare muri ruhago ku rwego rw’Isi mu gihe cye, yatangaje ko imiterere y’akarere ishobora kuba impamvu Afurika isigara inyuma. Ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru cya Al Jazeera yagize ati “ntabwo byumvikana.” Ati nk’ubu urebye Amerika y’Epfo, ibihugu icumi gusa ni byo byahataniraga kujya mu gikombe cy’Isi kandi hari imyanya ine gusa hakiyongeraho umwe. Ibi rero ni byo bituma Arijentina na Burezili bihabwa amahirwe yo kugera kure ndetse bigashyira intera nini hagati yabyo n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Imyanya ine hiyongereyeho umwe yavugaga, ni uturere, uvanyemo Afurika n’Uburayi byo byabonye umwanya umwe wiyongereyeho kubera gutsinda imikino yo kwishyura. Urugero, Peru yari kuba igihugu cya gatanu cyo muri Amerika y’Epfo kizaherekeza ibindi bine bizitabira igikombe cy’Isi ariko ntibyashobotse kubera ko yatsinzwe na Ostraliya.

Umugabane Ubwawo ni wo Ugomba Kwimenya

Mu gihe abantu benshi muri Afurika bifuza kubona umugabane uhagararirwa n’amakipe y’ibihugu menshi, abasobanukiwe n’ibyo umupira w’amagaru bo bazi aho bipfira cyangwa ikitangenda neza. Aaron Mokoena yari Kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’Afurika y’Epfo mu mikino y’igikombe cy’Isi muri 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo. Kuri we, umugabane ni wo ukwiye gufata iya mbere mu kwiyubaka. Uyu mukinnyi wahoze ari myugariro w’amakipe ya Blackburn Rovers na Portsmouth yo mu Bwongereza yanenze ibihugu byo muri Afurika aho avuga ko amasitade yahagaritswe na FIFA n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika kubera kutuzuza ibisabwa kugirango akinirweho.

Umutekano w’abaje kureba umupira ku ma sitade nawo ntawo, aho abantu bashobora kubonera ubutabazi bw’ibanze nko kuvurwa cyangwa gukemura ibindi bibazo naho urwo rwego ruracyari hasi cyane. Uyu mukinnyi yakomeje kumvikanisha ko niba Afurika ishaka kongera umubare w’amakipe yitabira igikombe cy’isi abakinnyi bayo bari bakwiye kuba bagira aho bahurira n’abandi bakinnyi bakomeye bagakinana.

Ubwo yavuganaga na Al Jazeera, Makoena yasobanuye kandi ko abanyafurika bakwiye kubanza kubaka abakinnyi mbere yo gusaba ko umubare w’amakipe yitabira igikombe cy’Isi wongerwa. Ati umukinnyi agomba kwitabwaho kugirango abashe guhatana ku rwego rwo hejuru. Yongeraho kandi ko n’imiterere y’ibibuga nayo ikwiye kurebwa cyane no kwitabwaho, ati ntabwo bihesha ishema kubona ikipe y’igihugu ijya gukina umukino wagakwiye kuba ukinirwa mu gihugu ariko ukajya gukinirwa hanze yacyo.

Makoene avuga uburyo abakinnyi bakwiye kwitabwaho, ntiwabura guhita wumva umunyasenegali Sadio Mané wahoze akinira Riverpool, kuri ubu uri muri Bayern Munich.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko yarangije ari uwa kabiri mu bahataniraga gutwara umupira wa zahabu “Ballon d’Or” ibyatumye aza mu bakinnyi beza ku Isi. Mané ubu witegura kwerekeza muri Katari aho azaba arangaje imbere ikipe y’igihugu ya Senegali yahesheje gutwara igikombe cy’Afurika giheruka.

Abantu bose babona ko Amakipe y’Ibihugu by’Afurika ajya mu gikombe cy’Isi ari make?

Igisubizo ni oya. Uwitwa Moses Magogo, perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amakuru muri Uganda akaba n’umunyamuryango mukuru muri CAF yavuze ko amakipe atanu ahagarariye Afurika ahagije hatabayeho ibintu byo gukabya. Yavuze ibi yumvikanisha ko ntawe utazi ko umupira w’Iburayi uri ku rundi rwego Afurika itarageraho, kandi umubare w’ibihugu bigize iyo migabane wenda kungana.

Ahantu kure Afurika yageze mu gikombe cy’isi kugeza ubu ni muri kimwe cya kane. Kameruni ni yo yabimburiye ibindi bihugu byo muri Afurika muri 1990, ikurikirwa na Senegali muri 1998, haheruka Ghana muri 2010. Mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabaye muri 2018, ibihugu bitanu byari bihagarariye Afurika byaviriyemo mu mikino y’amajonjora.

Amakipe y’Ibihugu Azitabira Igikombe cy’Isi Gitaha Azongerwa

Imikino y’igikombe cy’Isi izaba muri 2026, amakipe y’ibihugu yose muri rusange aziyongera agere kuri 48, ibizahesha Afurika kongerwaho ane, ibyo n’ubundi Patrick Mboma akomeza kuvuga ko nta kintu bizaba bihinduye kuko Uburayi buzakomeza kugenda imbere kuko kimwe cya gatatu cy’umubare w’ibihugu biziyongera kizaba ari ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi bishatse kuvuga ko n’ubundi hazaba hakirimo ubusumbane.

Mboma avuga ibi yumvikanisha ko abareba imikino y’igikombe cy’isi baryoherwa no kureba umupira w’Uburayi kurusha uw’Afurika cyangwa Aziya, ndetse n’abagurisha bakaba ari ho bungukira. Ariko ntibizigera bitanga amahirwe yo kubona ikipe yo muri Afurika cyangwa muri Aziya itwara igikombe. Kizaguma gitahe Iburayi no muri Amerika y’Epfo.

Ikipe y’igihugu ya Kameruni itozwa na Rigobert Song iri mu makipe yo muri Afurika azaba atanga ikizere kinshi muri Katari. Senegali na Ghana byo mu burengerazuba, nayo agaragara nkayiteguye bihagije wongeyeho Tuniziya na Maroke byose bizaba bikina bishaka guhesha ishema umugabane w’Afurika. Misiri na Nijeriya ni byo bihugu bibiri byagiye mu gikombe cy’Isi muri 2018 bitabonye itike yo kujya muri Katari, kuri ubu byasimbuwe na Kameruni na Ghana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG