Itsinda rya gisirikare ryafashe ubutegetsi muri Gineya Conakry, rigiye gukurikirana Alpha Conde wahoze ari perezida ku byaha bya ruswa.
Conde, ubu ari mu gihugu cya Turukiya aho yagiye kwivuriza, ariko ntawe uzi neza igice aherereyemo, kandi ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters, dukesha iyi nkuru, ntibyabashije kuvugana na we, ngo agire icyo atangaza. Bamwe mu bayobozi bari ku rutonde rw’abagomba gukurikranwa, barimo uwahoze ari minisitiri w’intebe n’uwahoze ari perezida w’inteko ishinga amategeko, hashize amezi baratawe muri yombi n’agatsiko ka gisirikare kayoboye igihugu, ku byaha nk’ibyo.
Abenshi mu bari kuri urwo rutonde, barapfuye, abandi bazaho incuro ebyiri. Bamwe mu badashyigikiye ako gatsiko k’abasirikare, bavuga ko kari inyuma y’incuti za cyera za Conde, kugirango kabakumire bataziyamamaza mu matora ataha.
Abo basirikare bayoboye igihugu bahiritse Conde w’imyaka 84, muri kudeta yo mu mwaka ushize. Bifuje ko amatora yazaba nyuma y’inzibacyuho y’amezi 24, ariko banze guhamya, igihe ayo mezi azatangirira kubarwa.
Mu kwezi kwa gatanu, batanze itegeko ryo gukurikirana Conde n’abahoze ari abayobozi 26, ku bijyanye n’urugomo rwahitanye abantu. Ibyo byabaye igihe Conde yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2020. (Reuter
Facebook Forum