Uko wahagera

Isirayeri mu Matora y'Inteko Ishinga Amategeko


Muri Isirayeli, abaturage biriwe mu matora y'inteko ishinga amategeko, ari nayo azavamo minisitiri w'intebe. Ni amatora ya gatanu mu gihe cy'imyaka itatu n'igice.

Amatora yose ane yabanjirije ay’uyu munsi yananiwe gutandukanya amashyaka. Nta na rimwe ryigeze ribona ubwiganze busesuye mu nteko ishinga amategeko ku buryo ryashyiraho guverinoma. Ibipimo bimaze iminsi bikorwa birerekana ko na none ari ko biza kugenda.

Muri aya matora na none, Benjamin Netanyahu, wabaye minisitiri w’intebe igihe kirekire kurusha abandi bose, arifuza kugaruka ku butegetsi. Kugirango abigereho, arateganya kuba yakwishyira hamwe n’ishyaka ry’abahezanguni riharanira ko Isirayeli iba iy’Abayahudi gusa. Umuyobozi waryo, Itamar Ben-Gvir, yahamijwe n’inkiko icyaha cyo gushishikariza rubanda kwanga Abarabu. Avuga ko ageze ku butegetsi yakwirukana mu gihugu abadepite b’Abanyayisirayeli bakomoka mu moko y’Abarabu.

Netanyayu nawe aracyafitanye ibibazo n’ubucamanza. Kuva mu 2019, akurikiranweho ibyaha bya ruswa.(AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG