Uko wahagera

Uburundi Bwuguruye Umupaka Uhuza Rugombo na Luvingi


Uruhande rw'umupaka wa Rubenga wuguruwe
Uruhande rw'umupaka wa Rubenga wuguruwe

Uburundi kuri uyu wa Kabiri bwafunguye umupaka wo mu mazi wa Rubenga uhuza Komine Rugombo na Luvingi yo muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo

Uyu mupaka wuguruwe kuri uyu wa kabiri n’umupaka wo mu ruzi rwa Rusizi uhuza komine ya Rugombo na grupema ya Luvingi. Wafunzwe kuva mu mwaka wa 2020 kubera icyorezo ca Covid-19.

Haba abaturage b’Abakongomani cangwa ab’Abarundi bari aho k’uruzi rwa Rusizi bavuga ko bishimiye kuba uwo umupaka wa Rubenga wongeye gufungurwa kuko bari bamaze igihe batagenderana

Sokola Matata n’umuyobozi wa bacuruzi bambukiranya imipaka twamusanze ku ruzi rwa Rusizi ari gukoresha amato azajya yambutsa abagenzi. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko muri iyi myaka itatu bari bamaze badakora, bahombye ibintu byinshi.

Bamwe mu barundi bakoresha inzira za magendu banyuze mu ruzi rwa Rusizi kubera ko iki kivuko cyari gifunzwe bavuga ko bahuraga ni ibibazo byinshi birimo kurohama ndetse no kwamburwa ibyabo.

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku kivuko cya Luvingi babwiye Ijwi ry’Amerika ko kuwa Kane ari bwo bazemerera abantu gutangira kwambuka umupaka wabo, abayobozi bo mpande zombi bamaze kuganira.

Abanyagihugu Bishimiye Umupaka Wongeye Kugururwa
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:55 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG